Kuri uyu wa 9 Gashyantare, abayobozi mu bihugu binyurwamo n’Uruzi rwa Nil bagiriye urugendoshuri kuri uru rugomero bareba aho imirimo yo kurwubaka igeze, hagamijwe gusangira ubunararibonye no gufata ingamba zihuriweho mu kubungabunga uru ruzi nk’umutungo kamere uhuje ibyo bihugu.
Baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Tanzania, Sudani y’Epfo, Sudani, Misiri na Ethiopia. Ni igikorwa cyateguwe binyuze mu Mushinga wo kubungabunga Ikibaya cy’Uruzi rwa Nil (Nile Basin Initiative).
Urugomero rwa Rusumo ruzatanga amashanyarazi angana na Megawatt 80 azasaranganywa n’ibihugu by’u Rwanda, Tanzania ndetse n’u Burundi.
Kuri ubu imirimo yo kurwubaka igeze kuri 98,3%, rukazuzura rutwaye miliyoni 340$, ni ukuvuga arenga miliyari 340 Frw.
Biteganyijwe ko aba bayobozi basura ibice byarwo biherereye mu Murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe, ku ruhande rw’u Rwanda no mu Karere ka Ngara ku ruhande rwa Tanzania.
Ku ruhande rw’u Rwanda abayobozi bitabiriye urugendoshuri bayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, Aimable Gahigi n’abandi bayobozi muri Ministeri y’Ibidukikije, iy’Ibikorwaremezo ndetse n’abo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’umutungo kamere, Rwanda Water Resourses Board.
Ni mu gihe ibindi bihugu bihagarariwe n’abanyamahanga bahoraho muri Minisiteri zifite aho zihuriye n’ibidukije, ibikorwaremezo n’umutungo kamere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!