00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo gutunganya hegitari ibihumbi 10 mu Cyanya cy’Ubuhinzi cya Gabiro igiye gutangira

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 August 2025 saa 11:30
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’umushinga Gabiro Agri Business Hub bwatangaje ko imirimo y’icyiciro cya kabiri cyo gutunganya hegitari ibihumbi 10 igiye gutangira nyuma y’uko icyiciro cya mbere kirangiye kuri ubu kikaba kigiye kwegurirwa Leta.

Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub washowemo miliyoni 118$ na Leta y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cyo muri Israel gikora ibikoresho byo kuhira imyaka, NETAFIM Ltd.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyatangiriye kuri hegitari 5600 ziherereye mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi.

Muri izi hegitari, abaturage bahawemo ubuso bwa hegitari 1600 kugira ngo babubyaze umusaruro, mu gihe abashoramari bahawe hegitari 3724, na ho hegitari zirenga 300 zisigaye zubatsweho ibikorwaremezo.

Umuyobozi Mukuru wa Gabiro Agri business Hub, Ngarambe Aloyz, yavuze ko uyu mushinga ugeze kuri 98% ushyirwa mu bikorwa ari na yo mpamvu muri Nzeri 2025 uzashyikirizwa Leta.

Ngarambe yavuze ko kandi bafite abashoramari barindwi batangiye kubyaza umusaruro ubutaka bwatunganyijwe.

Yavuze ko ‘‘Ubu turi mu cyiciro cyo gukora inyigo, twabonye amafaranga yo gukora inyigo, turateganya ko nyuma y’amezi atatu abazatsindira isoko bazatangira kuyikora. Hari ubwo inyingo imara umwaka cyangwa amezi atandatu, aho izarangirira tuzahita dutangira gushyira mu bikorwa ikindi cyiciro.’’

Abaturage 6000 ni bo bamaze kubona akazi mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga. Abashoramari barindwi bari guhinga ibigori, ibishyimbo, imboga n’imbuto.

Umuyobozi Mukuru wa Gabiro Agri business hub, Ngarambe Aloyz, , yavuze ko bagiye gutangira icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga
Mu cyiciro cya mbere cy'Umushinga Gabiro Agri Business Hub, hakozwe umuyoboro w’amazi ugeza amazi ku mirima yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages