00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abaturage babonye abakozi ba RIB mu mpuzankano nshya mu kazi (Amafoto)

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 15 February 2022 saa 05:15
Yasuwe :

Abagana serivisi zitangwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko kuba abakozi barwo basigaye bakora bambaye impuzankano biborohereza kubamenya mu gihe babagannye.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2022 ni bwo RIB yamuritse ku mugaragaro impuzankano zizajya zikoreshwa mu kazi ko mu biro n’ako hanze y’ibiro.

Ni ubwa mbere byari bibaye cyane ko kuva uru rwego rwashingwa mu 2017, abakozi barwo bambaraga imyambaro isanzwe, ibintu byagoraga abagana serivisi za RIB kuko batabashaga kubatandukanya n’abandi bantu basanzwe.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Gashyantare 2022, IGIHE yatembereye hirya no hino kuri sitasiyo za RIB ndetse n’ahatangirwa serivisi za ISANGE One Stop Center, isanga abakozi b’uru rwego bambaye impuzankano.

Ni imyambaro igizwe n’umupira w’ubururu w’amaboko magufi n’ijile iriho izina rya nyirayo ku ruhande rw’iburyo na nimero imuranga ibumoso ndetse n’ipantalo ijya gusa n’ivu n’inkweto z’umukara.

Abaturage baganiriye n’Umunyamakuru wa IGIHE abasanze bagiye gusaba serivisi za RIB, bagaragaje ko mbere bagorwaga no gutandukanya umukozi w’uru rwego n’umuturage mugenzi wabo ushaka gusaba serivisi cyangwa undi mukozi usanzwe.

Ntawiha Console wari kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, ahari icyicaro cya ‘Isango One Stop Center’ yishimiye cyane iki gikorwa avuga ko bizabafasha kumenya uwo babwira ikibagenza.

Uyu mubyeyi waturutse mu Murenge wa Kimironko yagize ati “Iyo winjiiye muri Sitasiyo ya RIB biroroshye gutandukanya umugenzacyaha n’umuturage usanzwe cyangwa n’abandi bafatanya imirimo ba RIB.”

Iradukunda Emmanuel wari kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, yavuze ko yavuye mu Murenge wa Kagarama yagera kuri sitasiyo agahita abona umukozi wa RIB wambaye impuzankano bikamworohera kumwegera amusaba serivisi ashaka.

Yagize ati “Njye nabonye barahinduye imyenda basigaye bambara imyenda ibatandukanya n’undi muntu usanzwe. Ubu bambaye amajile ariho amazina yabo hakabaho na nimero imugaragaza n’amagambo yanditseho yerekana ko ari umugenzacyaha.”

Kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo iri mu Murenge wa Rwezamenyo, Uwamahirwe Françoise, yabwiye IGIHE ko amenyereye ko abakozi ba RIB baba bambaye imyenda isanzwe ariko ko yabonye uyu munsi byahindutse.

Yavuze ko mbere byari bigoye kumenya uwo ugomba kugana ngo agufashe.

Yagize ati “Iyo nsomye ku mwenda nkabona ko ari umukozi wa RIB nshobora gutandukanya umugenzi usanzwe na we uje kwaka ubufasha n’umugenzacyaha.”

Impamvu RIB yatekereje kwambika abakozi bayo impuzankano

RIB yamuritse impuzankano z’Abagenzacyaha n’abakozi bayo hagamijwe kurushaho kunoza serivisi no kuzuza inshingano zo gukumira, gutahura no kugenza ibyaha.

Ubwo twamusangaga kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, iri mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kugeza ubu mu gihugu hose abakozi b’uru rwego bamaze guhabwa impuzankano.

Yashimangiye ko impamvu abagenzacyaha ba RIB uyu munsi bambaye impuzankano nshya bigamije kunoza serivisi abagana RIB bahabwa.

Yagize ati “Ibi bizorohereza abagana RIB gutandukanya umugenzacyaha n’umuturage usanzwe. Iriya mpuzankano igaragarira buri wese, umuturage ashobora guhita amenya umugenzacyaha byoroshye.”

Dr Murangira avuga kandi ko bizakemura ikibazo cy’abantu bari basigaye bagaragara biyitirira uru rwego, bagashuka abaturage bababeshya ko bakorera RIB kandi nta mwambaro ubaranga cyangwa icyangombwa bafite.

Ati “Iyi mpuzankano izadufasha guhashya abakomeje kwiyitirira RIB, icyo dusaba abaturage ni uko iteka bajya bashishoza umuntu wese wiyitiriye RIB atambaye impuzankano akabanza kumwaka ikarita.”

Abaturage bakomeje gukangurirwa kugana RIB mu gihe bagize ikibazo, mu gihe wahohotewe gana ‘Isango one stop center’ ishami rya RIB rishinzwe gufasha abahohotewe cyangwa bakifashisha imirongo itishyurwa yashyizweho n’uru rwego.

Imibare iheruka igaragaza ko RIB ifite abakozi 1.279 bavuye kuri 869 yatangiranye. Iteka rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ya RIB, riteganya ko urwo rwego rugira abakozi bagera ku 1.579.

RIB yatangaje ko biteze ko ab’igitsinagore bazava kuri 27% bakarenga 30% by’abakozi bose.

Iradukunda ubwo yari agiye gusaba serivisi zitangwa na RIB yavuze ko yishimiye gusanga abakozi bayo bambaye impuzankano
Abakozi ba RIB basigaye bambara impuzankano ibaranga mu kazi
Abana na bo bakirwa na RIB mu gihe bahuye n'ibibazo birimo n'ihohoterwa
Kuri izi mpuzankano hariho nimero ndetse n'amazina by'Umugenzacyaha
Umukozi wa RIB ukorera kuri Sitasiyo ya Kicukiro ubwo yari mu kazi yambaye impuzankano
Zimwe muri serivisi zitangwa na RIB kuri Isange One Stop Center
Kuri Isange One Stop Center haba hari abantu batandukanye bagiye gusaba serivisi zitangwa na RIB

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages