Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yagaragaje intambwe bamaze gutera mu gukoresha ikoranabuhanga mu igenamigambi ry’ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage.
Ati "Umuntu ugeze mu cyumba cy’ikusanyamakuru ashobora gukora ku ikoranabuhanga akabona amakuru yose akeneye aho kugira ngo ajye kubaza, ajye guhamagara mu murenge, mu kagari, mu mashuri […] Ibyo byose turabyifitiye hariya. Ukora ku ikoranabuhanga ukabyibonera noneho waba ushaka no gufata icyemezo kijyanye n’ubuyobozi no gukemura ikibazo ukagifata ushingiye ku makuru kandi ari mu biganza byawe.”
Mu cyumba gikusanyirizwamo amakuru i Rwamagana harimo mudasobwa n’insakazamashusho nini ebyiri zifashishwa mu kureba imibare no ku ikarita y’akarere, aho bashobora gushakisha kugeza ku makuru yerekeye umudugudu runaka bakamenya ibintu byose bihari n’ibidahari.
Meya Mbonyumuvunyi yatangaje ko iki cyumba gifasha mu gukora igenamigambi harebwa ahantu hari ibikeneye gukorwa, kigakoreshwa mu ishyirwa mu bikorwa ndetse no mu gusuzuma niba byose bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Ku rundi ruhande, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yavuze ko mu mishinga itandukanye Enabel yabafashije harimo n’icyumba gikusanyirizwamo amakuru kirimo ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Ati “Ni icyumba kiba kirimo amakuru ava hirya no hino, aho uyashakiye ukaba wajya mo ukayabona bitagombye guhamagara umuntu ngo aze hano cyangwa gushaka raporo runaka. Hari ibikoresho rero umushinga waduhaye, birimo mudasobwa nini n’insakazamashusho nini zifasha kubyerekana.”
Hanatunganyijwe site z’imiturire mu turere dutandukanye
Mu cyumba gikusanyirizwamo amakuru, hanagenzurirwamo uburyo bw’imiturire, ahatunganyijwe n’ahagikeneye kugira icyihakorwa.
Muri uyu mushinga hatunganyijwe site zitandukanye zirimo iya Buhuru ndetse na Buhaza muri Rubavu, iyatunganyijwe mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Buhaza, iyo muri Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro na Muhazi.
Perezida wa site ya Buhaza, Karenzi Honoré yagaragaje ko aka gace abantu bagatuye mo bituje uko babonye ariko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, RHA, hatunganyijwe ahazanyuzwa imihanda, hacibwa ibibanza byo kubakamo ndetse n’ahazubakwa ibindi bikorwa remezo bikenerwa buri munsi.
Ati “Nta wakwifuza gutura nabi kuko ingaruka zo gutura nabi turazizi twese. Ushobora kuba ufite inzu nziza ukabura umuhanda kandi muzi ko umuhanda ni cyo gikorwa remezo gishamikiyeho ibindi. Ari amazi aca ku mihanda, ari amashanyarazi na yo aca ku muhanda. Abaturage twabyakiriye neza cyane.”
Biteganyijwe ko muri iyi site hazubakwa inzu 400, ndetse inyingo y’uburyo hazubakwa yararangiye ikaba iri gushyirwa mubikorwa kimwe niza Musanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!