00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IHS yagenzuraga iminara y’itumanaho mu Rwanda, yagurishije ibikorwa byayo kuri miliyoni 274,5$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 May 2025 saa 08:27
Yasuwe :

Ikigo IHS Holding Limited, kimwe mu bikomeye ku Isi byashoye imari mu bikorwaremezo by’itumanaho ry’iminara, cyatangaje ko cyavuye ku isoko ry’u Rwanda nyuma yo kugurisha ibikorwa byacyo kuri Paradigm Tower Ventures mu igura rifite agaciro ka miliyoni 274,5$.

Iminara yagurishijwe ni 1456 yari mu maboko ya IHS Holding ndetse byitezwe ko iryo gura n’igurisha rizaba ryemejwe n’inzego zibishinzwe mu minsi mike.

Umuyobozi wa IHS Towers, Sam Darwish, yatangaje ko iryo gurisha ryatekerejweho neza bijyanye na gahunda yo guhesha agaciro ishoramari ry’abanyamigabane b’iki kigo.

IHS yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2013 binyuze muri IHS Rwanda. Icyo gihe yaguze umutungo wa MTN Rwandacell Ltd, inagura imigabane yose ya Rwanda Towers Ltd yahoze ari ishami rya Airtel Rwanda Ltd.

IHF Rwanda yagurishije ibikorwa byayo byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages