00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cy’amata gihabwa aborozi cyazamuwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 July 2024 saa 05:37
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yashyizeho ibiciro bishya by’amata ku borozi bisimbura ibyari bisanzwe, aho umworozi uzajya ajyana ku ikusanyirizo Litiro imwe azajya yishyurwa amafaranga 400 Frw aho kuba 300 Frw yari asanzwe, umuturage uyaguze ku ikusanyirizo we akazajya yishyura 432 Frw.

Ibi biciro bishya byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024, bitangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi Minisiteri yavuze ko hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’amata hagamijwe kuvugurura igiciro cy’amata gihabwa aborozi.

Hashingiwe kandi ku myanzuro y’inama yo ku wa 8 Nyakanga 2024 yahuje inzego zose bireba, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje aborozi,abayobora amakusanyirizo y’amata, abacuruzi b’amata, inganda ziyatunganya n’Abanyarwanda muri rusange ko ibiciro by’amata byahinduwe.

Itangazo rikomeza rigira riti “ Igiciro ntagibwa munsi gihabwa umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo ni 400 Frw. Igiciro cy’amata ku ikusanyirizo ni 432 Frw kuri litiro. Ikiguzi cy’ubwikorezi ku mata agemuwe ku nganda, aborozi cyangwa abacuruzi hakomeza gukurikizwa imikoranire bari basanganwe.”

Inzego zibishinzwe zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye iri tangazo. Aborozi basanzwe bafite abaguzi babahera ku giciro kiri hejuru babwiwe ko iri tangazo ritabareba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages