00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igice cya kabiri cya Kanama cyaranzwe n’imvura irenze isanzwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 August 2025 saa 03:29
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko igice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama 2025 (kuva tariki 11-20) cyaranzwe n’imvura nyinshi ugereranyije n’iyari isanzwe igwa mu gihe nk’icyo.

Ni amakuru akubiye mu itangazo Meteo Rwanda yashyize hanze ku wa 24 Kanama 2025.

Iki kigo cyavuze ko “imvura yiyongereye mu bice bitandukanye by’Igihugu ugereranyije n’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri aya mataliki, uretse mu Karere ka Kayonza habonetse imvura nke ugereranyije n’impuzandengo y’imvura yahaguye mu myaka myinshi ishize.”

Mu turere twa Nyagatare, Muhanga, Burera na Rutsiro niho haguye imvura nyinshi ugereranyije n’ahandi mu Gihugu. Imvura ingana na milimetero 134,7 niyo nyinshi yaguye muri iki gice, ipimirwa ku bupimiro bwa Kagitumba buherereye mu Karere ka Nyagatare, igwa mu minsi itandatu, ikurikirwa n’ubupimiro bwa Kibangu bwo mu Karere ka Muhanga hapimwe milimetero 116,9 mu minsi irindwi, hakurikiraho ubupimiro bwa Butaro bwo mu Karere ka Burera hapimwe milimetero 116.6 mu minsi itandatu.

Ni mu gihe, imvura nke ingana na milimetero 3,5 yapimiwe ku bupimiro bwa Mwiri bwo mu Karere ka Kayonza yabonetse mu munsi umwe.

Meteo Rwanda ivuga ko bitewe nuko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kanama (tariki 21-31) 2025 mu Rwanda hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’impeshyi; abahinzi bashishikarizwa gukomeza gukurikiranira hafi ibihingwa by’umwihariko mu bishanga n’ahandi hakoreshwa uburyo bwo kuhira imyaka.

Basabwa kandi gukomeza kugisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye bakora imirimo ijyane no kwitegura igihe cy’ihinga A; irimo gutegura imirima, gushaka imbuto n’ifumbire, guca imirwanyasuri n’ibindi. Aborozi nabo barashishikarizwa kwegera abaveterineri bakabagira inama ku byorezo by’amatungo bishobora guterwa n’ibihe by’izuba biteganyijwe.

Igice cya kabiri cya Kanama cyaranzwe n’imvura irenze isanzwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages