Ingingo ya gatatu y’itegeko N° 04/2013 ryerekeye kubona amakuru, ivuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.
Ingingo ya 14 n’iya 15 zo zigaragaza uburyo umuntu ashobora kwifashisha kugira ngo abone amakuru mu kigo cyigenga, kandi inzego z’abikorera zitegekwa gushyiraho umukozi ushinzwe gutanga amakuru.
Mu mahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’Abatanga Ubufasha mu Mategeko, LAF (The Legal Aid Forum), abashinzwe gutanga amakuru mu bigo binyuranye bari guhugurwa, kugira ngo bazafashe ibigo bakorera kuzamura imyumvire ku iyubahirizwa ry’itegeko ryemerera abantu guhabwa amakuru.
Aya mahugurwa y’iminsi itatu, yahujwe n’intego ya 16 mu zigamije iterambere rirambye zizwi nka SDGs (Sustainable Development Goals).
Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yagarutse ku kamaro k’itangazamakuru mu buzima bw’igihugu, kuko ngo iyo amakuru atanzwe nabi bidindiza iterambere.
Ati “Uburenganzira bwo guhabwa amakuru ni ingenzi kuko, iyo amakuru atanzwe neza bifasha abaturage gusobanukirwa uko igihugu gihagaze bityo bakagira uruhare mu bibakorerwa. Itangazamakuru rifasha mu kurandura ubujiji no kurwanya ibihuha. Icyo nabonye mu Rwanda, ni iyo uko itangazamakuru ridakora mu buryo buboneye bidindiza iterambere ry’abaturage.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, (Rwanda Media Commission), Mugisha Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko uretse kuba iri tegeko ritubahirizwa, hakiri n’ibindi byuho mu mategeko ubwayo.
Ati “Itegeko risobanura amakuru akwiye kugirwa ibanga ariko hari ayo abakayatanze bagira ay’ibanga kandi atari muri urwo rwego. Hari amakuru abayobozi baba bagomba gutangaza babyibwirije, ariko ntabwo babikora. Mu itegeko mpanabyaha hahozemo ibihano bihabwa umuntu utatanze amakuru, ariko ubu byakuwemo.
Mugisha yavuze ko iri tegeko ryashyiriweho gufasha abanyamakuru gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye, ariko ngo nta nkuru zicukumbuye zikorwa. Kuba bishoboka ko hari benshi batazi ko bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru na byo ni imbogamizi ikomeye.
Umuyobozi Nshingabikorwa w’Ihuriro ry’Abatanga Ubufasha mu Mategeko, LAF, Kananga Andews, yavuze ko n’ubwo hari abanyamakuru bahohoterwa, hari n’abandi badakurikiza amategeko mu gihe bari gutara inkuru.
Ati “Dufite ibibazo by’abanyamakuru bahohoterwa, ku buryo hari n’abafunzwe ubu turi kuburanira. Abanyamakuru na bo bakwiye kujya bakurikiza amategeko mu gihe bari gutara amakuru.”
Kananga kandi yavuze ko hari abanyamakuru usanga badasobanukiwe itegeko ribaha uburenganzira bwo guhabwa amakuru, bigatuma hari n’ubwo barenganywa kubera kutamenya.
Abari gukurikira aya mahugurwa, bitezweho kuzamura imyumvire ku itegeko rigenera abantu uburenganzira bwo guhabwa amakuru.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!