00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyiciro cya gatanu cy’ingabo n’ibikoresho bya SAMIDRC byacyuwe binyujijwe mu Rwanda (VIDEO)

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 15 May 2025 saa 08:32
Yasuwe :

Amakamyo atwaye ibikoresho by’ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), yanyuze mu Rwanda kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, abicyuye.

Ku isaha ya saa 16h00’ ni bwo aya makamyo yari ahagurutse ku Murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu, aho saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba yari yinjiye mu mujyi wa Musanze, nyuma yo kumara hafi iminota 15 ku Murenge wa Busogo arimo kurindana, ngo agendere hamwe.

Aya makamyo yari akoze umurongo muremure, yavuye mu Mujyi wa Goma, akomereza mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali, mbere yo kwinjira muri Tanzania anyuze ku mupaka wa Rusumo. Byagaragaraye ko yari menshi kurenza aherutse gucyura ibindi bikoresho.

Iki ni icyiciro cya gatanu cy’ibikoresho bya SAMIDRC bicyuwe binyujijwe mu Rwanda. Ibya mbere byacyuwe tariki ya 29 Mata, biherekejwe n’abasirikare bake.

SAMIDRC yatangiye ubutumwa mu Ukuboza 2023. Yari igizwe n’abasirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.

Yahagaritswe n’inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo tariki ya 13 Werurwe mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bya Politiki bigamije amahoro mu karere.

Ibikoresho by'ingabo za SADC binyuzwa mu Rwanda biherekejwe n'abasirikare bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages