00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyayi cy’u Rwanda cyinjije miliyari 1,4 Frw mu cyumweru kimwe

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 15 March 2021 saa 03:07
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga, NAEB, cyatangaje ko mu cyumweru gishize, icyayi cy’u Rwanda cyinjije amafaranga 1 435 775$ (arenga miliyari 1,4 Frw).

NAEB yavuze ko mu cyumweru gishize, ibiro 529 660 by’icyayi byagurishijwe hanze y’u Rwanda, bikinjiza miliyari 1,4 Frw.

Ibihugu byaguze umusaruro mwinshi w’icyayi cy’u Rwanda birimo Pakistan, Misiri, u Bwongereza, Sudani, Kazakhstan, Afghanistan ndetse n’ibindi bitandukanye.

Igiciro u Rwanda rwagurishijeho icyayi cyagabanutseho 0,36% ugereranyije n’uko byari bimeze mu cyumweru cyari cyabanjirije igishize.

Ku rundi ruhande, umusaruro w’ikawa u Rwanda rwohereje mu mahanga mu cyumweru gishize wageze ku biro 128 754, byinjije amafaranga 488 662$ (arenga miliyoni 485 Frw).

Igiciro cy’ikiro cy’ikawa cyarazamutse, kiva kuri 2,6$ (arenga 2 500 Frw) bigera ku mafaranga 3,7$ (arenga 3 600 Frw), ugereranyije n’uko byari bimeze mu cyumweru cyari cyabanje.

Ibihugu byaguze ikawa y’u Rwanda cyane birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kenya, Finland, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Singapore.

U Rwanda kandi rwohereje indabo zingana n’ibiro 271 329 zifite agaciro ka 889 256$ (arenga miliyoni 883 Frw). Uyu musaruro ni inyongera ya 20.8% ugereranyije n’umusaruro w’indabo wari woherejwe mu mahanga mu cyumweru cyari cyabanje, ndetse n’amafaranga yiyongereyeho 32.9% ugeranyije n’amafaranga yari yinjiye mu cyumweru cyari cyabanje.

Ibihugu byaguze umusaruro mwinshi w’indabo z’u Rwanda birimo Ubuholandi, Vietnam, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ubwongereza n’ibindi bitandukanye.

Icyayi cy'u Rwanda cyinjije arenga miliyari 1.4 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages