00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Brilliant Tower, inyubako y’Umunya-Singapore iri kubakwa i Kigali

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 27 May 2025 saa 08:49
Yasuwe :

Umushoramari wo muri Singapore ari kubaka umuturirwa wo ku rwego rwa mbere (Grade A) mu Mujyi wa Kigali wahawe izina rya ‘Brilliant Tower’ izaba iherereye hafi ya Kigali Convention Centre.

Ni inyubako izaba igeretse inshuro 13 inafite andi magorofa abiri munsi y’ubutaka. Ni iy’umushoramari witwa Brian Choi binyuze mu kigo cye cya Brilliant Holding.

Ni inzu biteganyijwe ko izatahwa muri Kamena 2026. Brilliant Tower izaba irimo ibyumba by’inama bigezweho, iby’imikino n’imyidagaduro, ibyo kuriramo n’ibindi bitandukanye.

Izubakwa ku buso bwa meterokare 11.413. Iherereye hafi ya za ambasade nk’iy’u Bwongereza, u Buyapani, u Buholandi, ikaba hafi y’inzu z’ubucuruzi nka Kigali Heights, Radisson Blu Hotel & Convention Centre na Kigali Alliance Business Centre (KABC) n’ibindi.

Ku gisenge cyayo hazashyirwaho ibikorwa bitandukanye, nka za restaurent, aho abantu baba bidagadura bitegeye Umujyi wa Kigali mu guhe mu igorofa rya kabiri hazashyirwamo ‘café’ n’ibindi byumba byo kuruhuka.

Ibiro bizaba biri ku buso bwa metero kare 210 kugeza ku 1.040 kizaba byubatswe mu buryo bugezweho ku bafite ibigo bashaka kubyaza umusaruro amagirwe y’ishoramari mu Mujyi wa Kigali.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko Brian Choi ari no mu mishinga yo gutangiza hoteli izitwa Brilliant Apartment and Hotel, na yo izubakwa mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Brian yambwiye ishoramari ari gushora mu Rwanda ndetse u Rwanda ruri kumufasha muri ibyo bikorwa bye. Aniteguye gutanga inama ku bashoramari batandukanye bo muri Singapore bashaka kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.”

U Rwanda rumaze kubaka izina mu bijyanye no korohereza abashoramari aho raporo ya Banki y’Isi ku birebana n’uburyo ibihugu byorohereza ishoramari yiswe B-Ready 2024 yarushyize ku mwanya wa Gatatu ku Isi mu bihugu byorohereza gutangiza ishoramari.

Iyo raporo yatangajwe mu Ukwakira 2024 yagaragaje ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu mu korohereza imikorere y’ishoramari hashingiwe ku mategeko n’uburyo abikorera batangizamo ibigo cyangwa ishoramari, babyaza umusaruro ibikorwa remezo n’ibindi aho rufite amanota 81,31%, rukurikira Georgia ifite 84.75% na Singapore ifite 87,33%.

U Rwanda na Singapore bikunze gufatanya mu nzego zitandukanye. Bihuriye muri FOSS, umuryango washinzwe mu 1992 n’iki gihugu cyo muri Aziya.

FOSS ni umuryango uhuriwemo n’ibihugu byo ku migabane itandukanye, aho ibihugu biwugize bifatanya mu kwiteza imbere no guhangana n’ibibazo biba byugarije ibihugu bifite ubuso buto.

Muri Nzeri 2023 kandi u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye (iburyo) yahuye na Brian Choi ufite ishoramari i Kigali
I Kigali hagiye kubakwa inyubako y'Umunya-Singapore izaba igeretse inshuro 15
Brilliant Tower izaba iherereye hafi ya Kigali Convention Centre
Brilliant Tower igiye kuzamurwa i Kigali izaba iri ku rwego rwa mbere (Grade A)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages