Uyu mushinga urimo gokererwa inyigo uyobowe na Sosiyete ya Ropeways Transit Rwanda Limited [RTRL], ugamije gukemura ikibazo cy’umuvundo ukabije w’imodoka mu mujyi no gushyiraho uburyo bw’ubwikorezi butangiza ibidukikije ugereranyije n’ubusanzwe bwo mu mihanda.
Ntibizahindura uburyo abantu bakora ingendo, ahubwo bizanatanga umusanzu mu iterambere ry’umujyi.
Igitekerezo cy’uyu mushinga cyavutse mu 2020, ubwo Umuyobozi Mukuru wa RTRL, Muyiwa Omololu, yari amaze amezi 10 mu Rwanda mu gihe cya COVID-19.
Bitewe n’imiterere ya Kigali, ubwiyongere bw’abaturage ndetse n’imbogamizi mu kubaka ibikorwaremezo by’imihanda, yatekereje ku gisubizo cyatanga umusanzu ugaragara.
Ati “Kubaka imihanda no kuyibungabunga bisaba Leta amafaranga menshi. Umujyi ukomeje kwihuta cyane. Andi mahitamo ahari ni ukwifashisha ikirere.”
Ashingiye ku buryo bw’ubwikorezi bwifashisha izi modoka zo mu kirere ahandi nka La Paz muri Boliviya, Medellín muri Colombia no muri Mexico City, yavuze ko Kigali na yo ishobora kuba iya mbere muri Afurika mu gukoresha ubu buryo.
Ati “Niyubakwa, izaba ari yo ya mbere muri Afurika. Nta mwanya wo gukora amakosa dufite, ni yo mpamvu twiyambaje abahanga bo ku rwego mpuzamahanga.”
Inyigo iri gusuzuma uburyo uyu mushinga wazakorwa ku byerekezo icyenda, byose hamwe bihuza uduce dukorerwamo ingendo nyinshi cyane, aho abaturage baba bava mu ngo zabo berekeza mu kazi, ahari ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro n’ahandi.
Inyigo y’ibanze yagaragaje ko uyu mushinga ushobora gutwara ingengo y’imari ya miliyari 1,04 z’Amadolari ya Amerika.
Leta yamaze guha RTRL uburenganzira bwo gukora inyigo y’uyu mushinga.
Niwemezwa uzashyirwa mu bikorwa, haherewe ku byerekezo bibiri. Icya mbere ni Nyabugogo- mu Mujyi rwa gati.
Icya kabiri ni mu Mujyi-Kacyiru-KCC-Remera-Sonatubes-Gatenga, gusa biteganyijwe ko cyo cyakubakwa mu byiciro bibiri.
Icyiciro cya mbere cy’icyerekezo cya kabiri ari nacyo kizaherwaho mu gihe byaba byemejwe n’inyigo, ni icy’umuhanda uhuza Kigali Convention Centre [KCC] ukagera i Remera, ahafatwa nk’igicumbi cya Siporo mu bice bya Stade Amahoro, BK Arena na Zaria Court [Kigali Sports Center- KSC].
Mu cyiciro cya kabiri, hakaba hazakomeza kubakwa igice cya kabiri cya wa muhanda uva KCC ukagera i Remera, hongerweho ugera mu bice bya Sonatube na Gatenga.
Iki gice kigize icyerekezo kigari cya kabiri, cyahawe umwihariko kuko haba urujya n’uruza rw’abantu bakururwa n’ibikorwa bitandukanye birimo ibya siporo ubukerarugendo n’ibindi.
Inyigo y’ibanze yagaragaje ko ibi byerekezo bibiri bishobora gutwara hafi miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe cy’amezi 24.
Biteganyijwe ko ibi bice byombi bimaze kuzura imodoka zazajya zitwara abantu 5000 kuri buri ruhande mu isaha imwe. Mu buryo busanzwe bingana no gusimbuza imodoka ibihumbi bibiri cyangwa moto 5000 mu Mujyi wa Kigali.
Kugira ngo uyu mushinga uzashyirwe mu bikorwa neza, RTRL yahurije hamwe inzobere mu nzego zitandukanye. RTRL ivuga ko Sisitemu izi modoka zikoresha biteganyijwe ko yazubakwa na Sosiyete yo muri Autriche yitwa Doppelmayr, ikomeye mu kubaka imihanda yo mu kirere.
Iki kigo kivuga kandi ko biteganyijwe ko uyu mushinga uzakorwaho na Outdoor Engineers yo mu Busuwisi, yakoze ku mushinga wa Sentosa Cable Car wo muri Singapore, ndetse na Planet Projects imenyerewe mu mishinga y’ibikorwaremezo mu Rwanda.
Aliko Dangote ashobora gushora imari muri uyu mushinga..
Umuyobozi Mukuru wa RTRL, Muyiwa Omololu, yavuze ko bari mu biganiro n’umuherwe w’Umunya-Nigeria, Aliko Dangote, ngo agire uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Muri Mata 2025, Dangote yagizwe umunyamuryango wa ‘Private Sector Investment Lab’ n’Umuyobozi wa Banki y’Isi, Ajay Banga.
Private Sector Investment Lab ni gahunda yashyizweho na Banki y’Isi igamije guhuza imbaraga n’abayobozi bakuru b’ibigo byigenga bikomeye, hagamijwe gushaka ibisubizo byafasha gukemura imbogamizi zihari mu rwego rw’ishoramari ry’abikorera mu bihugu biri gutera imbere.
Omololu yavuze ko abanyamuryango basabwa kuzana imishinga ishobora kubyara akazi ikaba yanakwishingirwa na Banki y’Isi.
Ati “Ni byo Banki y’Isi yibandaho cyane. Ibiganiro na Aliko Dangote biri kugenda neza cyane. Bivuze ko nubwo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ishobora gutanga miliyari 1,04$ yose akenewe mu kubaka ibyerekezo icyenda by’izi modoka zo mu kirere i Kigali, Banki y’Isi ishobora kwishingira umushinga wose ku bashoramari. Ibi byazana impinduka ikomeye kuri uyu mushinga.”
Ku rundi ruhande Banki Nyafurika y’Iterambere yatanze ibihumbi 500$ [arenga miliyoni 720 Frw] yo gukoresha mu bikorwa by’imbanzirizamushinga, yemera na miliyoni 100$ azifashishwa mu bindi bikorwa.
RTRL igaragaza ko Afreximbank na yo yatanze miliyoni 3$ zo gutegura neza uyu mushinga, mu gihe Africa50 na Africa Finance Corporation byiyemeje kuwushoramo imari.
Omololu yagaragaje ko ubu bufatanye ari ingenzi agira ati “Ubwo twagezaga iki gitekerezo kuri Leta y’u Rwanda, twagombaga kubereka ko turi gukorana n’abantu bazi ibyo bakora. Ibyo byatumye Leta n’abaterankunga bizera umushinga.”
Ni umushinga uzatanga inyungu zirenze gutwara abantu…
Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze 2030 no kugera ku rugero rwa zeru bitarenze mu 2050.
Omololu yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu kugera kuri iyi ntego.
Ati “Kubera ko tuzajya dutwara abantu ibihumbi 10 mu isaha, bingana no gukura imodoka ibihumbi bibiri mu muhanda buri saha. Umusanzu urahari.”
Uretse kugabanya imyuka ihumanya ikirere, uyu mushinga biteganyijwe ko uzatanga umusanzu mu kugabanya urusaku rw’amajwi rubangama n’umwuka mubi mu kirere.
Biteganyijwe ko buri kamodoka kazajya gatwara abantu 10, kandi gakoreshe umuriro muke cyane.
Inyigo y’ibanze igaragaza ko kandi uyu mushinga ushobora kuzatanga akazi ku bantu hafi 3.000 mu cyiciro cya mbere.
Abanyarwanda bazahabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga ry’izi modoka kugira ngo babe ari bo bazajya bakora ibijyanye no kuzitaho no kuzigenzura.
Omololu ati “Boliviya ni urugero rwiza. Umuhanda waho wo mu kirere wa kilometero 32 wubatswe n’abanyamahanga ariko nyuma y’imyaka 10 ubu abenegihugu ni bo bari gukurikirana buri kimwe. Ni na byo duteganya hano.”
Ba rwiyemezamirimo mu nzego zinyuranye n’abakora mu bucuruzi bw’ubutaka n’inzu na bo bazunguka, kubera ko “Ahazubakwa za sitasiyo z’izi modoka hitezweho kuzazamura agaciro k’ubutaka, bitume hashyirwa ibindi bikorwa by’iterambere birimo inyubako nshya n’ibindi.”
Umutekano uri mu byitaweho cyane…
Omololu yavuze ko abaturage bamwe bo mu Mujyi wa Kigali bashobora kugira impungenge ku mutekano w’izi modoka zo mu kirere, avuga ko umwe yigeze kumubaza ati “Ese izi modoka ntizizatugwa ku mitwe?”
RTRL yatangaje ko hazifashishwa ikoranabuhanga rigezweho mu kwita ku mutekano w’izi modoka.
Urugero ni ikoranabuhanga rya Doppelmayr ryitwa ‘recovery concept’, aho iyo umuriro ugiye izi modoka ziri mu rugendo hagati, zihita zimanuka zikajya kuri sitasiyo iri aho hafi.
Hari n’utwumvirizo [sensors] dutuma izi modoka zihagarara mu gihe hagize ikigwa ku nzira zazo gishobora kuzibangamira.
Ikindi gice cy’ingenzi cy’uyu mushinga ni gahunda yiswe Public Adoption Program [PAP].
Bitewe n’uko imodoka zo mu kirere ari uburyo bushya bwo gutwara abantu muri Afurika, RTRL iteganya kuzatangiza ubukangurambaga bugamije kumenyesha Abanyarwanda iri koranabuhanga no kubigisha uburyo rizakoreshwamo.
Aha hazaziramo kohereza bamwe mu bakozi ba leta i La Paz muri Bolivia kugira ngo bigire ku mikorere ya ‘Mi Teleférico’.
Biteganyijwe ko mu Mujyi wa Kigali na ho hazashyirwa icyanya kirimo izi modoka n’ibindi bikoresho bijyana na zo ku buryo bizajya byifashishwa mu gusobanurira abantu imikorere yazo.
Intego nyamukuru izaba ari ukumenyereza abaturage iri koranabuhanga rishya no kuribakundisha.
Omololu yagize ati “Aho twagiye hose ku Isi, batubwiye ko niba hari igihugu gishobora kubigeraho muri Afurika ari u Rwanda. Icyizere kiri hejuru cyane, kandi ni yo mpamvu twazanye inzobere mpuzamahanga n’abaterankunga mpuzamahanga kugira ngo dushyire mu bikorwa uyu mushinga nta kosa ribaye.”
Muri rusange inyigo z’uyu mushinga ziteganyijwe kurangira uyu mwaka.
Mu gihe amafaranga yose abonekeye igihe, umushinga nyirizina ushobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu 2026, ukamara hagati y’amezi 18 na 24. Ibi bivuze ko abaturage ba Kigali batangira gukoresha izi modoka mu 2028.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!