00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiro bishya by’Akarere ka Karongi ntibizubakwa uyu mwaka

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 29 July 2025 saa 08:55
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026 nta ngengo y’imari yateganyijwe yo kubaka ibiro bishya by’Akarere ariko ko uyu mushinga ukiri gutekerezwaho.

Mu 2022 ni bwo ubuyobozi bw’aka Karere bwatangaje ko bugiye kubaka ibiro bishya by’Akarere ariko uyu mushinga uza guhagarara, kabone nubwo inyigo yari yararangije gukorwa ndetse n’ikibanza cyarateguwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yavuze ko impamvu umushinga wo kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Karongi wahagaze ari uko aka karere kari katarabona ingengo y’imari.

Ati “Ni uyu munsi ntabwo ingengo y’imari iraboneka. Twabanje gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Twagize ibibazo by’ibiza ntabwo twakubaka ibiro bishya by’Akarere tutabanje kubakira abaturage cyane ko abakozi b’Akarere bafite aho bakorera”.

Inyigo yari yateganyije ko ibiro bishya by’Akarere ka Karongi bizuzura bitwaye arenga miliyari 2,5Frw.

Mu byo ibiro bishya by’Akarere ka Karongi byitezweho harimo no kongera ubwiza bw’Umujyi, aho ubuyobozi bw’aka karere bwari bwatangaje ko Karongi nk’Akarere k’ubukerarugendo gakwiye gutangira serivisi ahantu hasobanutse.

Ibiro by'Akarere ka Karongi benshi bavuga ko bitakijyanye n'igihe
Ikibanza kizubakamo ibiro bishya by'Akarere ka Karongi
Uko ibiro bishya by'Akarere ka Karongi bizaba bimeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages