Ibi yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro, IRDP yabereye i Kigali kuri uyu wa 22 Nzeri 2016.
Iyi nama yahuje inzego zitandukanye zirimo iza leta n’izigenga yanamurikiwemo raporo ku bushakashatsi bwakozwe ku makimbirane abera mu miryango.
Musenyeri Nzakamwita,Umushumba wa Diyoseze ya Byumba akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya IRDP, yavuze ko kuri ubu aya makimbirane agenda arushaho kwiyongera ndetse bikaba bigeze ku rwego atera impungenge.
Yagize ati “Ibibazo bigenda biboneka bigaragaza ko hari ikibazo gikomeye kandi giteye impungenge.Birumvikana nta zibana zidakomanya amahembe ariko ubu byarenze kuyakomanya gusa.”
Musenyeri Nzakamwita yavuze ko u Rwanda rufite umutekano usesuye bikaba ari na byo bituma abarusura barushako kwiyongera ariko ko kuva mu ngo hakigaragara ibiwuhungabanya hakwiye kugira igikorwa mu maguru mashya.
Ati “Urugo ni rwo musingi w’Igihugu,ni urusobe rw’amasano n’imibanire kuko ruhuza ababyeyi, abana, abavandimwe n’inshuti, kuba hari ibiruhungabanya ni ukumanura ibirindiro mu muryango.Kuba amakimbirane arushaho kwiyongera ni ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho by’umwihariko.”
Musenyeri Nzakamwita yavuze ko amakimbirane mu miryango afitanye isano n’iterambere rikaba rituma zimwe mu ndangagaciro ziranga abanyarwanda zigenda zirushaho gutakara.
Ati “Iterambere ntiriza ryonyine,riratuma abantu benshi barushaho kuba ba nyamwigendaho,abantu bamwe ntibite ku nshingano zo mu rugo, abana batubaha abakuru…”
Inama nk’iyi iheruka kuba mu 2013 ikaba ari nayo yasabye ko hakorwa ubushakashatsi ku makimbirane mu ngo, arangwa hagati y’abashakanye ubwabo, abashakanye n’abana kimwe n’arangwa mu bana ubwabo.
Kayijamahe Athanase,umwe mu bashakashatsi muri IRDP,avuga ko amakimbirane hagati y’ababyeyi ari yo ahatse ayandi yose kuko akenshi ni yo abyara arangwa mu bana.
Ati “Ay’abana aterwa n’ayabaye hagati y’ababyeyi, iyo abana babona ababyeyi batabanye neza na bo barakimbirana hagati yabo.”
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 11 turimo Rwamagana, Rubavu, Bugesera, Muhanga, Gasabo Rulindo, Huye, Kicukiro, Ngororero na Nyagatare.
Bimwe mu byagaragajwe nk’inkomoko y’amakimbirane mu miryango ni ukutaganira kw’abashakanye, kutabona ibyo umuntu yari yiteze mu rushako, ubukene, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kutumvikana ku micungire y’ubutaka, inda zitateguwe ku bana b’abakobwa, uburangare bw’ababyeyi, itonesha mu gutanga umunani n’ibindi.
Aya makimbirane agira ingaruka zirimo gutana kw’abashakanye, gukomeretsanya no kwicana hagati y’abashanye cyangwa ababyeyi n’abana, kwiyahura kwa bamwe mu bagize umuryango, abana bata imiryango bakajya kuba mu mihanda n’abinjira mu kazi imburagihe n’ibindi.
Abakoze ubu bushakashatsi bagaragaje ko gahunda zirimo umugoroba w’ababyeyi n’Inshuti z’Umuryango zikwiye guhabwa ingufu ku buryo zikemurirwamo amakimbirane mu miryango, kandi umugabo n’umugore bagakangurirwa kuzitabira bose.
Ikindi nuko inzego z’ibanze zisabwa gutegura abagiye kurushinga uburyo bukwiye bwazabafasha kuvamo ababyeyi babikwiye n’uburyo bwiza bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga.



















TANGA IGITEKEREZO