00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Rubavu hoherejwe itsinda ryo kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’amazi kubera Nyiragongo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 January 2022 saa 08:59
Yasuwe :

Nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura Ibirunga (Volcanological Observatory of Goma) gitangaje amakuru y’uko Ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyohereje abakozi bacyo mu Karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu.

Aba bakozi bari kwifashisha imashini esheshatu ziyongera ku zo REMA isanzwe ikoresha mu gupima ubuziranenge bw’umwuka n’ibipimo ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu hagamijwe gupima ubuziranenge bwayo.

Ibipimo byafashwe bigaragaza ko amazi y’Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byafashwe mu bihe byashize.

Ibipimo by’umwuka byo bigaragaza ko umwuka mu Karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge.

Ibi bigaragarira mu ngano y’uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka twagaragaye mu bipimo by’umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize.

Ikibazo cy’ubuziranenge bw’umwuka muri Rubavu ntigifitanye isano n’Ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka ndetse no gucana inkwi n’amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gaz ya sulfur dioxide (SO2) mu mwuka.

Bitewe n’uko umwuka mu Karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, abahatuye barashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.

Ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2021, ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka muri Gicurasi 2020 cyongeye kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera. Iki kirunga cyagaragaye gisohora ibisa n’umwotsi ndetse ku gasongero kacyo haka umuriro.

Mu Karere ka Rubavu hoherejwe itsinda ryo kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’amazi kubera Nyiragongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages