00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hari kubakwa ‘observation wheel’ izarangira itwaye miliyoni 2,7$ bitarenze 2025

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 July 2025 saa 12:29
Yasuwe :

Mu murongo wo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo no gushyiraho ahantu h’imyidagaduro mu gihugu, Mu Mujyi wa Kigali hari kubakwa ‘observation wheel’, bikaba biteganyijwe ko bitarenze umwaka wa 2025 izaba yatangiye gukoreshwa.

Observation wheel ni igikoresho gifite ishusho y’uruziga runini rufashe ku byuma bikomeye biba bishinze mu butaka. Uru ruziga ruba rufite imyanya abantu bicaramo rukabazengurutsa.

Ibi bituma babasha kubona neza ishusho rusange y’ibibakikije mu buryo butangaje. Akenshi izi ‘observation wheels’ zishyirwa ahantu nyaburanga hashobora gukurura amarangamutima y’abahagenda.

Iyi iri kubakwa i Kigali yiswe Kigali Sky Wheel, ikazarangira itwaye miliyoni 2,7 z’Amadolari ya Amerika, ikaba izaba iri ahari kubakwa Inzovu Mall, hafi na Kigali Convention Centre. Izaba ifite uburebure bwa metero 55.

Iri kubakwa n’Ikigo cy’Abanya-Canada cyitwa Mo Gashi and Partners, binyuze muri Kigali Ferris Wheel Limited.

Kigali Sky Wheel izaba ari inyongera ku bindi bice bitandukanye muri Kigali bukurura ba mukerarugendo, byatumye iza ku mwanya wa gatatu, ku rutonde rw’ahantu hakunzwe cyane n’abakerarugendo muri Afurika mu 2024, nk’uko byatangajwe na Travel + Leisure.

Mu gihe izaba yatangiye gukoreshwa, abantu bazajya bishyura babashye kuryoherwa n’umunyenga wayo mu gihe cy’iminota iri hagati ya 15 na 20.

Kigali Sky Wheel izarangira itwaye miliyoni 2,7 z’Amadolari ya Amerika, ikaba izaba iri ahari kubakwa Inzovu Mall
Iyi Kigali Sky Wheel izaba ifite uburebure bwa metero 55

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages