00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Conakry, Perezida Kagame yakiriwe bidasanzwe (Amafoto na Video)

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 March 2016 saa 01:56
Yasuwe :

Ibyiza yagejeje k’u Rwanda ntibizwi n’Abanyarwanda gusa, byamaze kumenywa na bose, byishimirwa na bose ku buryo hari n’abamubona bakamwita ‘Muzehe wacu’, ibyabazwa abanye-Congo bitabiriye imikino ya Chan.

Ubwo yageraga mu Mujyi wa Conakry muri Guinea mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yakirijwe yombi na Perezida Alpha Conde, maze abaturage mu mihanda yo muri uwo mujyi bamukomera amashyi bazamura amabendera y’u Rwanda.

Perezida Kagame na mugenzi we bakoze urugendo rutari ruto bagenda n’amaguru basuhuza abaturage bari mu nkengero z’umuhanda muri uyu Mujyi.

Umukuru w’Igihugu yageze muri Guinea Conakry kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri. Mu murwa Mukuru w’iki gihugu hazamuwe amabendera y’u Rwanda ndetse ku byapa bimanikwaho amatangazo, harimo amafoto ye.

Repubulika ya Guinea ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, Umurwa mukuru wayo ni Conakry. Abaturage b’iki gihugu bajya kungana n’ab’u Rwanda kuko mu 2013 bari miliyoni 11,75.

Uru rugendo muri iki gihugu rurasiga hashyizwe umukono ku masezerano agaragaza imirongo migari igize ubufatanye, ajyanye na serivisi, n’ ayo kubona impapuro z’inzira hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Abaturahe bari isinzi mu mihanda y'i Conakry bakira Perezida Kagame
N'abana bari benshi ku muhanda baje kwakira Perezida Kagame
Mu muhanda mugari i Conakry harimo amafoto ya Perezida Kagame
Imodoka zirimo iyo Perezida Kagame yatwawemo zerekeza mu ngoro y'Umukuru w'Igihugu wa Guinea
Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Abaturage bamwe bari bitwaje amabendera y'u Rwanda
Abakuru b'ibihugu byombi baginze n'amaguru basuhuza abaturage
Ibyishimo byari byose ku baturage
Perezida Kagame yambitswe umudali w'ishimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages