00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Gitifu waregewe Minisitiri Kaboneka yatawe muri yombi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 July 2016 saa 10:01
Yasuwe :

Imbere ya Minisitiri Kaboneka, abaturage bo mu Murenge wa Gishamvu bashinjije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu, Emmanuel Ruti Bizimana kujya mu kimina cyabo akabajujubya.

Uyu muyobozi kuri ubu ari mu maboko ya Polisi aho akekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.

Kutita ku bibazo by’abaturage, kubarenganya, kujya mu itsinda ry’abatishoboye ryo kwizigama nawe akaba umunyamuryango ni bimwe mu byo abatuye mu Murenge wa Gishamvu bashinjije gitifu w’uwo murenge, Emmanuel Ruti Bizimana, imbere ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka kuri uyu wa Gatatu.

Nyuma y’umunsi umwe gusa, Minisitiri Kaboneka asuye abatuye mu Murenge wa Gishamvu, agasanganizwa uruhuri rw’ibibazo, umuyobozi w’uyu Murenge yatawe muri yombi na Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, yatangarije IGIHE ko Gitifu Bizimana yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku itariki ya 21 Nyakanga.
Yagize ati “Arakekwaho kunyereza umutungo wa Leta muri gahunda ya Gira inka Munyarwanda. Yatawe muri yombi ejo ku mugoroba, akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye.”

Ubwo abaturage bashinjaga Gitifu Bizimana kubarenganya mu buryo butandukanye, yahawe umwanya wo kwisobanura ariko ibisobanuro bye biba iyanga imbere ya Minisitiri Kaboneka.

Inkuru bijyanye:Gitifu yavugirijwe induru imbere ya Minisitiri Kaboneka

Gitifu Bizimana yisobanura ubwo abaturage bamuregeraga Minisitiri Kaboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages