Bafashwe bizihiza isabukuru y’amavuko birengagije ingamba zo kwirinda Covid-19

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Mata 2021 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Polisi yerekanye abasore 10 yafatiye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ubwo bari barimo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, nibwo herekanywe aba basore bafatiwe mu cyuho bari kubyina mu isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo kandi bitemewe muri iki gihe igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Covid 19.

Aba basore bafashwe bakaba barimo n’umusekirite wari ubacungiye umutekano ndetse bose bemera icyaha cy’uko barenze ku mabwiriza yokwirida Covid 19 banabisabira imbabazi.

Umwe muri bo wari wagize isabukuru y’amavuko yagize ati “Ahagana saa munani twari Lavana Kimihurura. Twari tubizi ko bitemewe ahubwo ni uko twari twashyizemo metero kuko yari inzu nini noneho dukora icyo kirori birangira polisi ihageze iradufata.”

Yongeyeho ko gufatirwa mu cyuho yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 byamuhaye isomo ndetse atazongera gukoresha ibirori cyangwa kubyitabira muri ibi bihe.

Umusekirite wari wacungiye aba basore umutekano ,we agaragaza ko atari azi neza ko aba basore bari bukoreshe umunsi mukuru, gusa agasaba imbabazi z’uko atagize amakenga ngo ababuze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, yasabye urubyiruko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kimwe nk’abandi banyarwanda bose.

Ati “Icyo twasaba ni uko urubyiruko rugomba kwirinda nk’abandi banyarwanda bose. Twagiye tugerageza gukora ibiganiro bitandukanye ku maradiyo na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bakunda gukoresha tubaha ubutumwa bw’uko bakwiye kwitwara kandi tubasaba ko bakwiye kuba imbaraga zunganira izindi nzego zose mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ababirenzeho barafatwa.”

Yakomeje avuga ko abantu bose bakwiye kumenya ko abazajya barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bazajya bafatwa ndetse ko aba basore bagiye gupimwa Covid 19 bagacibwa n’amande.

Yanaboneyeho kandi gusaba abashinzwe umutekano batari polisi cyane cyane abasekirite kujya batanga amakuru y’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho kugira ngo bifatanye n’abayarengaho.

Umwe mu bafashwe yavuze ko yahakuye isomo yo kutishora mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
CP John Bosco Kabera yasabye urubyiruko kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19
Abafashwe babanza kwipimisha Covid-19 ku kiguzi cyabo ndetse bagacibwa n'amande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .