Ni inyubako biteganyijwe ko zizatwara miliyari 60 Frw aho hagiye kubakwa inzu 528 zikazuzura mu gihe cy’amezi atandatu, i Gahanga mu karere ka Kicukiro.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yemerera u Bwongereza kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije amategeko nubwo kuri ubu atarashyirwa mu bikorwa.
Minisitiri Suella Braverman, yavuze ko mu kwezi gutaha, hategerejwe umwanzuro wa nyuma w’Urukiko rw’Ubujurire, nyuma y’aho hakazangira gushyirwa mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda Dr Nsabimana Ernest yavuze ari umushinga uzubakwamo inzu 1500 ariko ku ikubitiro hakaba hagiye kubakwa inzu 538.
Ati “Ni ukureba ubushobozi dufite bwo kwakira aba bantu, akaba ari umushinga munini uzajya kuri hegitare hafi 12 ariko tugiye gutangirira ku nzu 528 zizajya kuri hegitare zirenze zirindwi.”
Usibye amazu harimo ibindi bikorwa birimo ibikorwaremezo nk’imihanda, amashanyarazi, amazi, ibikorwa by’ikoranabuhanga, amashuri, ibibuga byo gukoreraho imyitozo, isoko ndetse n’ibindi.
Kugeza ubu ni umushinga ufite agaciro kagera kuri miliyari 60 Frw cyane ko uzaba ari umushinga munini uzatuma abazabamo babaho neza.
Biteganyijwe ko izo nzu zizubakwa zizaba zifite uburyo bwo kubungabunga ibidukikije nk’intego u Rwanda rwihaye mu cyerekezo cyo kurengera ibidukikije.
Minisitiri Nsabimana yagaragaje ko inzu nizuzura ababishinzwe bazatangira gufasha abazatuzwamo.
Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yashimye ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda buri kugaragaza ubudasa n’imbaraga zidasanzwe mu gufasha abimukira ndetse n’iterambere muri rusange.
Ati “Iyi ni intambwe ikomeye itewe, ndifuza kubashimira kubera ubuyobozi bwanyu bwiza no guteza imbere uguhanga udushya. Uyu mushinga ugiye gukorerwa i Gahanga werekana ko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushobozi bwo kwakira impunzi no gutanga ubufasha ku kiremwa muntu.”
Yagaragaje ko kandi uyu mushinga w’ubwubatsi ushimangira neza urwego ruteye imbere rw’ubwubatsi mu Rwanda.
Yashimangiye ko izi nyubako zizubakwa zizaba zifite ubushobozi bwo kwakira imiryango inyuranye, harimo kandi n’irerero ry’abana bato.
Uretse igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa izi nzu zizatuzwamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza, Minisitiri Suella Braverman, yasuye ibikorwa bitandukanye birimo Car Free zone, ikibuga mpuzamahanga cya Cricket ndetse na Kaminuza ya Kepler.
Uruzinduko rwa Braverman mu Rwanda rwari rugamije gushimangira amasezerano yasinywe mu mwaka ushize, agena ko u Rwanda ruzajya rwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aba bimukira nibagera mu Rwanda, bazahabwa ubushobozi bubafasha kuba bakwitunga, bajye mu mashuri ku buryo babona ubumenyi bubafasha kwitunga no gutanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu.
U Bwongereza bumaze igihe bufite umubare munini w’abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umwaka ushize, abimukira ibihumbi 45 binjiye mu Bwongereza bifashishije ubwato buto.
Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ikoresha asaga miliyari 2,4$ mu kubacumbikira.
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!