00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari byinshi Rwanda Day imaze kugezaho abanyarwanda

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 18 May 2013 saa 10:20
Yasuwe :

Rwanda Day, ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byabashije kugirira umumaro Abanyarwanda baba imbere mu gihugu ndetse n’ababa mu mahanga, kuko bamwe bari bamazeyo igihe kirekire badafite amakuru ahagije ku gihugu cyabo cy’amavuko, babasha kongera kwiyumvamo ubunyarwanda kurushaho,ariko Rwanda Day ikabakumbuza gutaha no gukunda igihugu cyabo.
Ku banyarwanda batuye imbere mu gihugu, Rwanda Day zabanje zatumye Abanyarwanda baba hanze barushaho kongera amafaranga bohereza mu gihugu (yaba ari (…)

Rwanda Day, ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byabashije kugirira umumaro Abanyarwanda baba imbere mu gihugu ndetse n’ababa mu mahanga, kuko bamwe bari bamazeyo igihe kirekire badafite amakuru ahagije ku gihugu cyabo cy’amavuko, babasha kongera kwiyumvamo ubunyarwanda kurushaho,ariko Rwanda Day ikabakumbuza gutaha no gukunda igihugu cyabo.

Ku banyarwanda batuye imbere mu gihugu, Rwanda Day zabanje zatumye Abanyarwanda baba hanze barushaho kongera amafaranga bohereza mu gihugu (yaba ari ukoherereza ba bene wabo cyangwa mu bindi bikorwa nk’ishoramari).

Amafaranga yoherezwa nabo banyarwanda baba mu mahanga yavuye kuri miliyoni 42.8 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2005, aba miliyoni 139 muri 2008, hanyuma mu mwaka wa 2011, hagaragaye ko hoherejwe agera kuri miliyoni 170 z’amadolari.

Iyi ni inshuro ya kane, igikorwa kiswe Rwanda Day kibayeho, ikaba inshuro ya gatanu umukuru w’igihugu agiye guhura n’abanyarwanda baba muri Diaspora, ubariyemo n’igihe yahuriye na Diaspora nyarwanda mu Bubiligi, iturutse impande zitandukanye z’u Burayi muri 2010.

Rwanda Day ziheruka zabere Boston muri Amerika, Paris mu Bufaransa na Chicago muri Amerika. Icyo gikorwa kiba rimwe mu mwaka kigahuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba ku mpande zitandukanye z’isi kugira ngo bashimangire indangagaciro z’igihugu cyabo , bishimire iterambere igihugu kigezeho ndetse banabone umwanya wo kuganira ku cyakorwa kugira ngo U Rwanda rukomeze gutera imbere.

Rwanda Day iraba ku nshuro yayo ya 4 ibere i London

Abantu babarirwa mu bihumbi bibiri birenga, baturutse impande z’isi zitandukanye bitezwe guhurira i London mu Bwongereza, aho bagomba kubonana na Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame.

Muri iyi Rwanda Day 2013 London, ibigo bitandukanye 13 biturutse mu nzego zitari zimwe z’imikorere mu Rwanda, ziritabira. Mu Rwego rwo kugaragariza abanyarwanda n’abanyaburayi aho uRwanda rugeze mu iterambere.

Muri ibi bigo harimo ibiri mu bikorwa by’ubukungu n’imari, ubwubatsi n’imiturire, ibitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ndetse n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Mu bikorwa biteganyijwe kuri uyu munsi harimo n’ikiganiro nyunguranabitekerezo gihuza urubyiruko rw’abikorera b’abanyarwanda bava mu gihugu ndetse no hanze y’uRwanda, aho baganira ku ntego z’iterambere ry’igihugu, ndetse n’amahirwe uRwanda rugaragaza mu koroshya ubucuruzi.

Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2013, iragira iti: “Agaciro: Kwongera ubukungu”
Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, Ambasaderi Williams Nkurunziza, yatangaje ko yishimiye cyane kuba iki gikorwa cy’uyu mwaka cyabereye i London, avuga ko ari amahirwe menshi n’umugisha ku banyarwanda batuye mu Bwongereza, kuko byanakuruye abandi benshi baturuka mu mahanga agize u Burayi.

Mu bantu biteguwe kwakirwa muri iyi Rwanda Day London 2013, harimo1500 baturuka mu bice bitandukanye bigize u Bwongereza, 754 baturuka mu Bubiligi, 246 bava mu Bufaransa, ndetse n’abari buturuke mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru, u Buholandi, Ireland ndetse na 200 baturuka mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages