Yabitangarije mu nama yigaga ku iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri yabereye mu Karere ka Ngororero.
Ni inama yitabiriwe n’abahagariye ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri n’abahagarariye inzego z’umutekano.
Ngororero ni kamwe mu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba tubonekamo amabuye menshi y’agaciro, aho usanga imirenge 12 muri 13 igize aka karere ikoreramo ibigo 26 bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Nubwo hari ibigo byinshi bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko hari abibeta bakajya mu bisimu bitagikorerwamo bagacukura amabuye y’agaciro na kariyeri mu buryo budakurikije amategeko.
Ibi biteza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu, ndetse bikanangiza ibidukikije.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagaragaje ko ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe hari aho gitizwa umurindi n’abakora ubucukuzi bwemewe.
Ati “Hari abo twamenye bagura uwo musaruro, bakawugura n’abantu bacukuye mu buryo butemewe n’amategeko bigasa n’aho aribo bashyigikira ubucukuzi butemewe n’amategeko”.
Guverineri Ntibitura yasabye abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwemewe n’amategeko kwirinda kugura umusaruro w’abakora ubucukuzi butemewe n’amategeko kuko bigira ingaruka.
Ati “Hari aho usanga imigano yatewe kugira ngo habungabungwe ibidukikije yangijwe, hari aho basiga ibisimu bidasibye. Aho kuri ubu tubarura abantu batandatu baguye muri ibyo bisimu”.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba busaba abaturage bakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro kubihagarika, bakagana ibigo bikora ubucukuzi bwemewe n’amategeko bikabaha akazi.
Mu mabuye y’agaciro aboneka mu Karere ka Ngororero harimo coltan, gasegereti, wolfram, amabengeza na lithium.
Mu mabuye y’agaciro aboneka mu Karere ka Ngororero harimo koruta, gasegereti, wolfram, amabengeza na lithium.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!