00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Habitegeko yagarutse ku kibazo cy’abarimu ‘bahatiwe’ gukatwa umushahara

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 11 March 2022 saa 09:55
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yibukije ko gufasha ari ubushake bw’umuntu atari itegeko, asaba ko niba hari umukozi wa Leta wo mu Karere ka Nyamasheke watanze umusanzu wo kubakira abatishoboye bitamuvuye ku mutima, yakwegera ubuyobozi bukamusubiza amafaranga ye.

Mu ntangiriro za Gashyantare hagaragaye abarimu bo mu Karere ka Nyamasheke binubiraga ko bari gusabwa gutanga amafaranga yo kubakira abatishoboye. Bavugaga ko nta bushobozi bafite, bakitsa cyane ku mushahara muto bahembwa basobanura ko na bo barimo abakeneye kubakirwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyarimo Guverineri Habitegeko n’abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko iki kibazo yagikurikiranye agasanga nta mwarimu watswe amafaranga ku gahato.

Yagize ati "Nta tegeko rihari ryo gutanga umusanzu wo kubakira abatishoboye, ni ubushake kandi n’ubwo bushake iyo twumvise hajemo n’ayo magambo twabuhagarika. Leta izabikora cyangwa atangwe n’abatazabyijujutira.”

Yavuze ko hari abantu badahagarara ku ijambo, akagira isoni ngo baramuseka ko atatanze umusanzu kandi bagenzi be bawutanze ariko akawutanga yigononwa.

Iki kibazo cyatangiye ubwo Akarere ka Nyamasheke kabaruraga imiryango 4.066 ikeneye kubakirwa inzu zo kubamo; irimo iba mu nzu zishaje cyangwa zitameze neza.

Nyuma ni bwo ubuyobozi bw’Akarere bwegereye abanyamadini n’abakozi ba Leta, bubasaba ko uwumva ahangayikishijwe na mugenzi we urara anyagirwa yakwigomwa ubufasha uwo muryango ukubakirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko ari aho igitekerezo cyavuye, abakozi ba Leta ubwabo bavuga ko bubakiwe ubushobozi bityo ko nta mpamvu yatuma badatanga umusanzu mu kubakira abaturage badafite aho kuba.

Abakozi ba Leta ntibabyumvise kimwe, bamwe bagaragaza mu itangazamakuru ko babangamiwe.

Umwe yaragize ati "Umushahara w’umuntu ni ntavogerwa, nta muntu ushobora kugukata amafaranga ku mushahara utamuhaye uburenganzira.”

Akarere ka Nyamasheke kari mu turere dufite abaturage benshi bakennye aho 69,3% bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko gutanga imisanzu ari ubushake bw'ubikoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages