Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, ubwo yagaragarizaga Abadepite bagize Komisiyo y’ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2025/2026 n’uko iy’imyaka itatu ishize yakoreshejwe.
Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko gutunganya icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera bizatwara arenga miliyari 8,7 Frw.
Sebahizi yabwiye IGIHE ko imirimo yo gutunganya icyo cyanya iri mu byiciro bitatu birimo icyo gukora inyigo, kubuka uburyo bwo gufata amazi akomoka ku myanda no kuyatunganya no kubaka imihanda.
Ati “Ibyo byiciro byose bigiye bitandukanye mu ngengo y’imari ntabwo tuyakusanyiriza hamwe. Ntabwo yose azajya mu ngengo y’imari y’umwaka umwe ahubwo azagenda atangwa buhoro buhoro.”
Yavuze ko mu byihutirwa gukorwa ari ugutunganya uburyo bwo gufata amazi yanduye no kuyatunganya byagenewe amafaranga angana na miliyari 1,7 Frw bizanashyirwa mu 2025/26.
Ati “Kubaka ubu buryo bwo gufata amazi, ni byo bizatuma uruganda rwa mbere rushobora kujyaho. Kubera ko ari icyanya cy’inganda harimo hegitare 20, ntabwo hazajyamo uruganda rumwe.”
“Hazajyamo inganda zitandukanye ubwo uko hagenda haboneka abashoramari niko tuzagenda twongera ubuso ariko uzashaka gushyiraho uruganda nitumara kubaka ubwo buryo bwo gufata amazi ashobora kuba yatangira.”
Yakomeje ati “N’uyu munsi umushoramari waza ashaka guhita yubaka, yatangira kuko mu gihe tuzaba turi gushyiramo ibikorwaremezo ni nko kubaha icyizere ko hashobora gukorerwa.”
Yemeje ko inganda zitunganya impu zikwiye kujya ahantu habugenewe kugira ngo imyanda iziturukamo ibashe gutandukanywa no kwirinda guhumanya ibidukikije.
Ku bijyanye n’umusaruro w’impu mu Rwanda, Minisitiri Sebahizi yavuze ko uhari uhagije ku buryo ushobora gutanga umusaruro mwiza mu gihe inganda zaba zitangiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!