Kwiyandikisha gukora ibizamini byo gutwara imodoka byahagaritswe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 Mata 2021 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Irembo rutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, rwatangaje ko serivisi zo kwiyandikisha gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga zahagaritswe.

Mu itangazo urwo rubuga rwashyize hanze, rwagize ruti “Turabamenyesha ko kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga byahagaze. Turabasaba kutwihanganira kubera ibibazo mwahuye nabyo murimo mwiyandikisha”.

Bavuze ko barimo gukorana na Polisi y’u Rwanda, ari narwo rwego rukurikirana iby’impushya zo gutwara ibinyabiziga, kugira ngo icyo kibazo gikemurwe.

Bagize bati “Ubu turimo gukorana na Polisi y’Igihugu mu kunoza iyi serivisi kugira ngo ubutaha muzabone serivisi nziza”.

Polisi y’u Rwanda yari iherutse gusaba abantu bifuza uruhushya rw’agateganyo n’urwa burundu, kwiyandikisha ku rubuga rwa Irembo kugira ngo bazabone amahirwe. Ibi ariko byajemo ikibazo kuko abantu batangiye kwiyandikisha, bitabakundikiye.

Urubuga rwa Irembo rwasabye abantu gukomeza gukurikirana amakuru ruhabwa na Polisi y’u Rwanda.

Bati “Imirongo yose yafunzwe. Mukomeze mukurikirane ibiganiro bya Polisi y’u Rwanda ishami rya Traffic Police kuri radio Rwanda buri wa Gatanu saa moya za mu gitondo, hamwe n’imbuga nkoranyambaga za RNP na Irembo”.

Irembo ni urwego rwashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi zitandukanye za Leta bitabasabye kujya ku biro by’inzego z’ubuyobozi.

Uru rubuga rutanga serivisi zirenga 100, ndetse n’ibyangombwa 28 bihabwa umuntu ubikeneye kuri email.

Itangazo ryatanzwe na Irembo rivuga ko kwiyandikisha umuntu asaba gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byahagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .