00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhangana n’inzego z’umutekano mubihagarike - Minisitiri Biruta aburira Abanya-Rubavu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 May 2025 saa 08:45
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yahaye gasopo abaturage bo mu Karere ka Rubavu baheruka guhangara inzego z’umutekano zari mu kazi zirwanya ubucuruzi bwa magendu bakazitera amabuye, abasaba kubireka.

Tariki ya 18 Mata 2025, abaturage bateye amabuye abashinzwe umutekano ubwo bageragezaga gufata ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu binyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko (magendu), bigacururizwa mu isoko bise mpuzamahanga.

Ku wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025 mu nteko y’abaturage, Minisitiri Biruta yaganiriye n’abatuye Imirenge ya Cyanzarwe na Rubavu, yiganjemo ubu bucuruzi butemewe bwambukiranya umupaka.

Ati “Abakora ubucuruzi butemewe baba bakoze ibyaha, twebwe abaturage dusanzwe duhurira hehe no gushyigikira imikorere y’abo bantu? Inzego z’umutekano ziraje zikoze akazi kazo ko kubafata, abantu bagahaguruka ngo aba bantu ni abacu reka duhangane n’inzego z’umutekano, ibyo bintu muzabireke, kubera ko bifite ingaruka.”

“Ibyo bintu byo kwifatanya n’abagizi ba nabi mubivemo ejo bitazagira abo bigiraho ingaruka, kuko ababifatiwemo bakurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kandi ntibikwiriye gukomeza.”

Yakomeje avuga ko guhangana n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bidakwiriye kuko akazi baba bakora ari ako kubungabungira abaturage umutekano no kubashakira ibyiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages