Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, kuri uyu wa 6 Mutarama 2016, yakiriye ibaruwa Murenzi Thomas, uherutse gutabwa muri yombi na Polisi mu Ugushyingo 2015 akekwaho ibyaha bya ruswa, asaba gusezera ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yatangarije IGIHE, ko iyo baruwa bayakiriye.
Yagize ati “Nibyo ibaruwa twayakiriye. Ubu turi mu nama ya Njyanama.”
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yadutangarije ko Murenzi ukekwaho icyaha cya ruswa, nta tegeko yishe kuba yasabye gusezera ari muri gereza.
Yagize ati “Afungiye muri gereza Nkuru ya Kigali 1930 by’agateganyo, akaba akurikiranyweho icyaha cya ruswa. Nta tegeko yishe kuba yandikiye inama njyanama yegura ku mpamvu ze bwite.”
Nkusi yakomeje avuga ko Murenzi yanyujijwe mu nama y’abacamanza, dosiye ye ikaba itarashyikirizwa urukiko kuko hari iperereza rigikorwa.
Mu Ugushyingo 2015 nibwo Murenzi Thomas yatawe muri yombi na Polisi mu Mujyi wa Kigali, akekwaho icyaha cya ruswa.


















TANGA IGITEKEREZO