00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitega: Yabujijwe amahwemo n’amabuye agwa iwe avuye mu baturanyi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 25 February 2015 saa 09:11
Yasuwe :

Niyoyita Husein utuye mu Mudugudu w’Umucyo mu Kagari ka Kinyange mu Murenge wa Gitega yahuruje polisi n’inkeragutabara ashinja abaturanyi be ko bahora batera amabuye mu rugo rwe.

Niyoyita yitabaje inzego zishinzwe umutekano ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare mu rwego rwo kugira ngo izi nzego zihanangirize abaturanyi be kubera uburyo buri mugoroba bahora batera amabuye iwe bitwaje ko hari amazi aturuka mu matiyo y’iwe akameneka imbere y’inzu yabo.

Uyu mugabo,avuga ko iki kibazo cyo gutera amabuye mu rugo rwe kimaze igihe cy’Amezi agera kuri atatu kandi kizwi n’inzego z’ibanze zose .

Niyoyita avuga ko yari amaze agahenge k’Ibyumweru bibiri atumva amabuye aterwa iwe bitewe n’uko polisi yari yihanangirije aba baturanyi

Ubwo yaganiraga na IGIHE, uyu mugabo agaragaza ko aya mabuye aterwa iwe amaze kumwangiza ibintu byinshi cyane birimo amadirishya,ibikoresho byo mu rugo n’ibindi.

Yagize ati “ Ubu nta dirishya rizima nkigira kuko barayamennye yose,yewe ibyombo n’imbabura byo sinakubwira bimenwa buri munsi ku buryo ntazi icyo baba banziza”.

Yakomeje ashimangira ko atazi icyo abaturanyi be babaziza kuko n’ayo mazi yose bavuga ko ava iwe ahita ajya muri ruhurura naho ava ku mabati yo y’inzu akaba yaracukuriye icyobo cyayo.

N’ubwo Niyoyita yemeza ko ari abaturanyi be bahora batera amabuye iwe, bo barabihakana bakavuga ko batazi aho aturuka

Umubyeyi umwe utarashatse ko izina rye ritangazwa uvuka muri uru rugo rushinjwa gutera amabuye kwa Niyoyita yagize ati “ Njye twabwo ntuye aha ariko niho mvuka ,rero bibeshyera mu rugo ahubwo bagaragaze ikibazo dufitanye kuko natwe ntituzi aho ayo mabuye ava”.

Musafiri Alphonse uyobora umudugudu w’Umucyo, we yemeza ko bafite ibimenyetso bigaragaza ko abaturanyi ba Niyoyita aribo batera amabuye mu rugo rwe.

Yagize ati “ Ibi bimaze igihe cy’Amezi atatu uyu mugabo batera amabuye iwe buri joro kubera amazi bavuga ko ava aha ruguru kwa akaza iwabo ,gusa sibyo kuko iyo ureba usanga atabageraho kuko ayo bavuga ahita ajya muri ruhurura”.

Yakomeje avuga ko inkeragutabara zo muri aka gace zafashe amabuye yatewe kwa Niyoyita ziyashyiraho ibimenyetso ziyasubiza imbere y’inzu y’abaturanyi be ariko batabizi ku buryo ubwo bongeraga kuyatera basanze ari yayandi bari babateze ari nacyo cyatumye bamenya aho aturuka.

Polisi yo kuri Sitasiyo ya Nyamirambo yihanangirije aba baturanyi be kutazongera gutera amabuye mu rugo rwe ko bakwiye kubana mu mahoro ndetse ibabwira ko iki kibazo nicyongera kugaragara aribo bazakibazwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages