Iyi mpanuka yabereye ahazwi nka Camp Zaïre ahagana saa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi yataye umuhanda anashimangira ko nta muntu yahitanye.
Yagize ati “ Impanuka yabereye hagati y’aho ISCO yubatse ugana Rwandex noneho imodoka icaho irayigonga ariko ni impanuka isanzwe.”
Yakomeje avuga ko iyi mpanuka nta muntu yahitanye anashimangira ko Camera yangiritse izishyurwa n’ubwishingizi nk’uko bwishyura ibyo impanuka zangije.
Yongeyeho ko bategereje ko idosiye ikorwa igashyikirizwa sosiyete y’ubwishingizi kugira ngo izayishyure.
Kuva mu 2019 izi camera zishyirwa mu mihanda, Polisi igaragaza ko zagiye zifasha mu kugabanya impanuka.
Mu 2019 hapfuye abantu 739 bazize impanuka, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 bari 548.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!