00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Ushinzwe umutekano wa Sacco yarashe mugenzi we

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 March 2021 saa 06:47
Yasuwe :

Umukozi ushinzwe gucunga umutekano wo muri Sosiyete ya ISCO urinda ku Biro by’Umurenge Sacco-Byumba mu Karere ka Gicumbi, yarashe mugenzi we aramukomeretsa.

Ahagana saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, nibwo uyu mukozi wa ISCO yarashe mugenzi we ukuguru.

Uyu warashe mugenzi yari agiye kumusimbura mu gihe uwo yarashe ariwe wari waraye ijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Mwumvaneza Didace, yemereye IGIHE, iby’aya makuru anashimangira ko ashobora kuba yabikoze atabigambiriye kuko nta bibazo bari bafitanye.

Ati “Nibyo yamurashe ubu umurwayi ari mu bitaro bya Byumba uwarashe ari mu maboko ya RIB gusa ntawavuga ko hari icyo bapfaga kuko bombi bavugaga ko ntacyo bapfa.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages