Byabaye kuri uyu wa 02 Werurwe 2023 , bibera mu murenge wa Byumba, akagari ka Taba mu mudugudu wa Murama, ahagana saa sita n’igice z’ijoro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste yemeje aya makuru.
Abaturanyi b’uyu mugabo bavuze ko atari ubwa mbere yari yiyahuye, bakavuga ko yabikoze inshuro ebyiri mbere ariko akabasha gutabarwa.
Abaturage bavuga ko kwiyahura k’uyu mugabo yabiterwaga n’amakimbirane yari afitanye n’umugore we ashinja kumwanduza virusi Itera Sida.
Ubwo uyu mugabo yari amaze kunywa uwo muti wica udusimba, umugore we yahise amujyana kwa muganga ariko biba iby’ubusa ashiramo umwuka akihagera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!