Uyu mugabo Kabageme yiyahuye ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024.
Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’agatenganyo w’umurenge wa Muko, Kalisa Claudien, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we.
Yavuze ko umugore we yagiye kumurega ku Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB agarutse asanga yimanitse mu mugozi.
Ati “ Umugore uko yatubwiye ko bagiranye amakimbirane agiye kumurega kuri RIB agarutse asanga yiyahuye, ari mu mugozi mu cyumba.”
Yakomeje avuga ko uyu mugabo yari afitanye abana babiri n’umugore we ndetse babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nyuma y’uko uyu mugabo yiyahuye umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Byumba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!