00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Batandatu bafatiwe mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro batawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 July 2025 saa 10:59
Yasuwe :

Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’izindi nzego, yafashe abagabo batandatu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubucukuzi butemeye bw’amabuye y’agaciro.

Abafashwe barimo abacura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’ababagurira, bafatiwe mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Miyove, Akarere ka Gicumbi. Bafashwe bigizwemo uruhare n’amakuru yatanzwe n’abaturage bangirizwa imirima bitewe n’ubwo bucukuzi.

Polisi ivuga ko usibye kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe nabi bwangiza ibidukikije, bunashyira ubuzima bw’ababukora mu kaga kuko bubamo ibyago byinshi by’impanuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ubucukizi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko budakwiye kwihanganirwa kuko buteza ibibazo ababukora ndetse n’abatuye aho bukorerwa.

Ati "Usibye kuba ubu bucukuzi butemewe buteza impanuka, bukangiza n’ibidukikije, byagiye bigaragara ko buba intandaro y’amakimbirane abyara urugomo hagati y’ababukora n’abaturage bangirizwa imirima n’abashakamo amabuye."

Polisi ivuga ko ibikorwa byo kurwanya ubucukuzi butemewe bizakomeza kandi abaturage bagakomeza kwigishwa ingaruka zo kubukora kugira ngo bibafashe kubwirinda.

Bati "Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo gukora ubu bucukuzi kugeza babyumvise kandi bakabureka. Abazinangira, bazajya bafatwa hakurikizwe icyo amategeko ateganya.”

Abafashwe uko ari batandatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mbere yo gushyikirizwa ubutabera.

Batandatu bafatiwe mu bikorwa bifitaye isano n’ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages