00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Aborozi b’inkoko bishyiriyeho ikusanyirizo ry’amagi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 5 April 2023 saa 10:03
Yasuwe :

Aborozi b’inkoko bo mu murenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi bavuga ko ikusanyirizo ry’amagi bishyiriyeho ryabafashije kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byari bibangamiye ubworozi bwabo birimo no kutabonera ku gihe isoko ry’amagi.

Amakusanyirizo ni inzu zihurizwamo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo korohereza abahinzi n’aborozi kubona isoko ry’umusaruro wabo.

Izi nzu amenyerewe cyane mu buhinzi bw’umuceri n’ibirayi no ku musaruro w’amata.

Ikusanyirizo ry’amagi ryo mu murenge wa Rwamiko ryafunguye imiryango muri Mutarama uyu mwaka, ku munsi ryakira amagi arenga 100. Abatangije iri kusanyirizo bafite intego yo kuryagura ku buryo ku munsi rizajya ryakira amagi atari munsi y’ibihumbi 8.

Numukobwa Regine, wo mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyeru avuga ko mbere y’uko bashyiraho iri kusanyirizo baburaga abakiriya b’amagi y’inkoko zabo bigatuma bayagurisha ku giciro gito kugira ngo atababoreraho.

Ati “Mbere nta bakiriya twagiraga. Igi twarigurishaga ku mafaranga 50Frw no kubona abakiriya bikatugora bikadusaba gutegereza umunsi w’isoko gusa”.

Ikusanyirizo ry’amagi rya Rwamiko ryitezweho gufasha aborozi kongera umusaruro w’inkoko n’amagi binyuze mu korohereza aborozi b’inkoko kuzibonera ibiryo.

Iri kusanyirizo ritarajyaho iyo umworozi yaburaga amafaranga yo kugura ibiryo by’inkoko, aya matungo yasubiraga inyuma mu biro no mu gutera ariko kuri ubu umworozi ukeneye ibiryo by’inkoko agana ikusanyirizo rikamuha ibiryo by’amatungo akazishyura yagemuye amagi.

Ribera Gratien, Umuyobozi wa Koperative Rwamiko Vision yashinze iri kusanyirizo yabwiye IGIHE ko nyuma yo guhabwa inkoko binyuze mu mushinga PRISM, ufasha abatishoboye kwivana mu bukene no kwihaza mu biribwa, izi nkoko zatereye rimwe amagi aba menshi mu giturage bituma bagira igitekererezo cyo gushinga iri kusanyirizo kugira ngo biborohere kubona isoko ry’amagi.

Magingo aya ntibakibura abakiriya b’amagi kuko abanya Kigali bakeneye amagi menshi baza kuyafata kuri iri kusanyirizo, ndetse n’umuturage ukeneye amagi biramworohera kuko aba azi aho ayasanga.

Ribera avuga ko umuturage ujyanye amagi ku ikusanyirizo koperative imuha amafaranga 140Frw ku igi rimwe mu gihe mbere amagi yaburaga abakiriya bigatuma igi rigura amafaranga 50Frw.

Ati “Igi turifatira 140 tukarigurisha 160Frw. Dufite intego yo kwagura iri kusanyirizo ku buryo bitarenze imyaka ibiri rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira amagi hagati ya 8000 na 10000”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite, asaba aborozi bose bo muri aka karere kugera ikirenge mu cy’aba borozi bo mu murenge wa Rwamiko.

Ati “Iyo abantu bishyize hamwe baba berekanye ko hari ahantu ushobora kubasanga bitandukanye no kuba buri wese yaba akora ku giti cye, yishakira abakiriya. Iyo bishyize hamwe natwe nk’abayobozi tubareberera umunsi ku munsi biratworohera kubarangira umukiriya”.

Mu mwaka umwe n’igice umushinga PRISM umaze ushyirwa mu bikorwa, umaze guha abaturage batishoboye inkoko zirenga ibihumbi 53 biteganyijwe ko uzarangira umaze gutanga inkoko 337 500.

Aborozi b'inkoko bafite intego yo kwagura iri kusanyirizo ku buryo bizajya rikusanya amagi arenga ibihumbi 8 ku munsi
Aborozi b'inkoko bo mu karere ka Gicumbi bishyiriyeho ikusanyirizo ry'amagi mu rwego rwo kwikemurira ikibazo cyo kuyaburira isoko
Abafashijwe na PRISM bitura bagenzi babo bataragerwaho n'ubu bufasha bakabaha amabati n'amatungo kugira ngo nabo biteze imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages