00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 20 May 2013 saa 06:24
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere, Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye inama mpuzamahanga ibaye ubwa kane ku rwego igamije gushyiraho imirongo migari ku kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza. Iyi nama yabereye I Geneve mu Busuwisi.
Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye za LONI , Imiryango itabogamiye kiri Leta (ONG), abikorera ndetse n’abashakashatsi baturutse mu hihugu bitandukanye, ikaba yatangie kuri iki cyumeru taliki ya 19 kugeza ku wa 23 Gicurasi uyu mwaka.
Amakuru dukesha ubuyobozi bwa MIDIMAR (…)

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa MIDIMAR avuga ko iyi nama iba nyuma y’imyaka ibiri yatangiye guhera 2007 ariko ikaba yitabiriwe n’u Rwanda bwa mbere kuko iyi Minisiteri ikiri nshya.

Muri iyi nama u Rwanda rwagiye ruhagarariwe na Jean Baptiste Nsengiyumva ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi, na Kayira Justin ushinzwe imicungire y’ibiza muri MIDIMAR.

Abahagarariye u Rwanda bazatangaza ibyo Guverinoma yagezeho mu gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza ndetse no gufasha abasenyewe na byo.
Ubusobanuro bukazaba buherekejwe no kugaragaza gahunda yo gukumira ibiza ndetse n’itegeko rishya rya Leta.

Inama igambiriye kwiga ku ngingo eshatu zirimo gushyiraho umurongo mugari, ingamba no gushyira mu bikorwa ibyagezweho mu kurwanya Ibiza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .