Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Regina Pacis i Remera, ahateraniye inshuti, abakoranye na we, ababanye na we n’abandi bo mu muryango we.
Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yashyinguwe mu Irimbi rya Gisirikare rya Kanombe.
KURIKIRA UKO UMUHANGO WAGENZE
3:00: Umuhango wo gushyingura Gen (rtd) Gatsinzi urasojwe
2:20: Umubiri wa Gen (Rtd) Gatsinzi Marcel umaze kururutswa mu mva
Ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda
13:40: Ubu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira
Muryango, bavandimwe, nshuti z’umuryango wa Gen Gatsinzi, Muryango mugari,
Twifatanyije namwe kuri uyu munsi w’akababaro duherekeza mu cyubahiro Gen (rtd) Gatsinzi, Iki ni igihe cy’akababaro gakomeye cyane cyane ku muryango, n’igihe cy’akababaro no ku muryango mugari w’ingaboz’u Rwanda no ku gihugu, cyane iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na Gen Gatsinzi, mu mirimo myiza n’ibigwi bye, haba mu rugamba rwo kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu no kugiteza imbere kugeza agiye mu kiruhuko.
Yakoreye igihugu mu bwitange, atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze kugeza aho agiriye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Yakoreye ingabo z’u Rwandana Guverinoma mu nzego zitandukanye. Izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi n’indangagaciro.
Atabarutse igihugu n’umuryango we twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byaranze Gen Marcel Gatsinzi.
Turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw’igihugu binyuze muri RDF, buzakomeza kubaba hafi nkuko amtegeko abiteganya kandi bisanzwe no mu muco wacu.
Nsoje nongera kubashimira kuba mwifatanije n’umuryango ndetse n’ingabo za RDF mu gutabara umuryango no guherekeza mu cyubahiro Gen (rtd) Gatsinzi Marcel.
Mukomere kandi mukomeze kuba hafi umuryango muri ibi bihe bitoroshye.
Imana ihe Gen Gatsinzi kuruhukira mu mahoro
13:35: Abana ba Gen Gatsinzi Larsse na Daniel, bashimiye abaje kubaba hafi, bavuga ko urwibutso basigaranye kuri we, ari ko buri gihe yabigishaga gukunda no gukorera igihugu.
Umuhungu we Daniel yagize ati “Yakomeje kutwigisha kuzakorera igihugu, tugatanga umusanzu. Ndashimira abasirikare bakuru bari hano, turabashimiye tubikuye ku mutima kandi dushimiye Perezida wa Repubulika. Kuba papa atashye turabizi ko dusigaranye umuryango mugari. Tuzagera ikirenge mu cya papa.Turabizeza ko tutazabatenguha kuko na we atigeze abatenguha.”
“Iyo aba ari hano, ijambo yari kuvuga ni ‘Murakoze kandi ndabakunda’. Natwe turabakunda kandi tubikuye ku mutima, Turabashimiye, Turabashimiye, Turabashimiye”.
13:30: Umubiri wa Gen (rtd) Gatsinzi Marcel umaze kugezwa ku irimbi rya gisirikare rya Kanombe, aho wakiriwe mu cyubahiro cya gisirikare.
12:40 Misa yo gusezera kuri Gen Gatsinzi Marcel irahumuje, umuhango wo kumushyingura ugiye gukomereza ku irimbi rya gisirikare rya Kanombe.
12:10 Umufasha wa Gen Gatsinzi yavuze ko nubwo yitabye Imana, bashima ko mu gihe yari akiriho ‘yabaye umubyeyi, umukristu n’ingabo y’igihugu, yaratabarutse ntiyapfuye […] yakunze igihugu cye, aragikorera.
Yavuze ko mu buzima bwe bwose, nk’abandi bose yahuye n’ibyiza n’ibibi, icyakora byose “yagiye abyakira n’umutima utuje. Harimo no kwiyoroshya, yari azi kwiyoroshya.Yari azi kwiyumananganya akarenzaho, agafata icyemezo.”
Umufasha we yavuze ko ari ‘gake cyane yashyiraga imbere inyungu ze, kenshi yumvaga ashimishijwe n’inyungu rusange aho kwirebaho.’
Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu n’inshuti, bababaye hafi mu burwayi bwe haba akiri mu gihugu na nyuma yo kujya mu mahanga.
Ati “Yagiye anezerewe, afite umucyo ku maso”
11:35: Padiri wayoboye igitambo cya Misa yo gusezera kuri Gen Gatsinzi Marcel, yavuze ko mu maso y’Imana buri wese afite agaciro gakomeye, ari nayo mpamvu ibyiza akora mu buzima busanzwe bizazirikanwa ku munsi w’umuzuko.
Yavuze ko nubwo Gen Gatsinzi yitabye Imana, abantu badakwiriye guheranwa n’agahinda kuko bizeye ko umunsi umwe bazongera kumubona, icyo basabwa ari ukurangamira “Yezu wabambwe ku musaraba agatsinda urupfu. Ntimugaheranwe n’ishavu nk’abantu batagira icyo bizeye, abapfuye bizeye ntibazakorwa n’isoni.”
11:20: Hasomwe ivanjili iri mu gitabo cya Matayo 25:31-36.
Hagira hati “Igihe Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose, azicara ku ntebe ya cyami afite ikuzo rimukwiriye. Abatuye amahanga yose yo ku isi bazakoranyirizwa imbere ye, maze abavangure nk’uko umushumba avangura intama akazitandukanya n’ihene.
Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene zijye ibumoso.Noneho Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze abo Data yahaye umugisha, mugabirwe ubwami yabateguriye kuva isi ikiremwa. Igihe nari nshonje mwaramfunguriye, ngize inyota mumpa icyo kunywa, nje ndi umushyitsi murancumbikira. Igihe nari mbuze icyo nambara muranyambika, ndwaye murandwaza, ndi imfungwa muza kunsura.”
11:00: Misa yo kumusabira iratangiye
10:55: Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira, Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Gen James Kabarebe bitabiriye uyu muhango wo gusezera kuri Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi.
Amateka avunaguye ya Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi
Gen Marcel Gatsinzi yaboneye izuba ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Saint Famille, akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20.
Gatsinzi yamaze imyaka ibiri ahugurwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare “Ecole Supérieure d’Officiers Militaires (ESM)”, ahavana ipeti rya Lieutenant mu 1970.
Kubera ubuhanga bwe, yahawe akazi akajya ahugura abandi basirikare ndetse bituma nawe abona amahugurwa menshi yaherewe mu Bubiligi hagati ya 1971-1976 mu Ishuri ryigisha iby’Intambara “Institut Royale Supérieure de Défense” aho yavanye ubumenyi bwo kuyobora ingabo.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gatsinzi yari afite ipeti rya Colonel ndetse yari Umuyobozi w’Aba-Ofisiye bato mu Ishuri rya Gisirikare “ESO” (Ecole des Sous-Officiers) ryari muri Komini ya Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye.
Nyuma y’iraswa ry’indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, General Marcel Gatsinzi yahise agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu kuko Gen Maj Deogratias Nsabimana wari uwuriho yari yapfanye na Habyarimana.
Uyu mwanya yawumazeho iminsi 10 mbere yo kwirukanwa n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwariho, asimburwa na Col Augustin Bizimungu.
Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kigali, Gatsinzi wari ufite ipeti rya Brigadier General ari mu Nkambi ya Kigeme, hamwe n’abandi basirikare. Aha yahavuye agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Rusizi.
Gatsinzi yabaye muri RDC mu gihe cy’ukwezi mbere yo gutaha, akinjira mu Ngabo za RPF. Akigeramo yahawe ipeti rya Colonel.
Inshingano za mbere yahawe muri RDF [ingabo za RPF zimaze guhuzwa n’izahoze muri FAR] zari izo kuba Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka, ndetse yayoboye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS. Iki gihe yari afite ipeti rya General Major.
Mu 2004 ni bwo Gatsinzi yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti.
Yabaye Minisitiri w’Ingabo guhera 2002 kugeza 2010. Nyuma y’imyaka irindwi n’amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza hagati ya 2010 na 2013.
Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n’abajenerali batanu.
Gen Gatsinzi Marcel wari uhagarariye abagiye mu zabukuru, yavuze ko nubwo basezerewe mu gisirikare bazakomeza gutanga imbaraga zabo mu kubaka umuryango Nyarwanda.
Amafoto: Ntare Julius, Ganza Kelly



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!