00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Uwamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu yahawe inzu ya miliyoni 11 Frw

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 2 February 2025 saa 11:54
Yasuwe :

Umuturage witwa Gashumba John wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, yahawe inzu nshya ya miliyoni 11 Frw yubakiwe mu rwego rwo kumushimira ibyo bikorwa by’ubutwari yagize.

Ni inzu yubatse mu Mudugudu wa Ruhuha mu Kagari ka Simbwa ikaba yahawe Gashumba irimo n’ibikoresho by’ibanze ku itariki 1 Gashyantare 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari z’Igihugu muri Gatsibo.

Nyuma yo kuyihabwa Gashumba yavuze ko yishimiye kuba ubuyobozi bwamuzirikanye ndetse ashimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Urubyiruko rwari rwitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu i Gatsibo, rwabwiye RBA ko rwshimira iterambere igihugu cyigezeho kirikesha ibikorwa by’ubutwari byaranze abakurambere ku buryo na rwo biruha isomo ryo kucyitangira batizigama mu nzira y’iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko ako karere gakomeje gahunda yo kubakira abamugariye ku rugamba batishoboye no kubaha inka kugira ngo badasigara inyuma kandi baritangiye Igihugu.

Yagize ati “Nk’abasirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu cyacu uyu munsi dushima ubutwari bwabo kuko ni bo baharaniye iterambere dufite uyu munsi. Ntabwo bagomba gusigara inyuma mu iterambere ni yo mpamvu muri gahunda yacu na bo turi kubafasha kugira ngo umusaruro mwiza w’ibikorwa bakoze na bo ubagereho.”

Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Bizimana Jean Claude, yibukije abaturage b’i Gatsibo ko kwitangira Igihugu uyu munsi ari inshingano ya buri wese binyuze mu bikorwa by’iterambere.

Gashumba John wahawe inzu yavuze ko yishimiye kuba ubuyobozi bwamuzirikanye ndetse ashimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu
Inzu yatanzwe n'ibirimo bifite agaciro ka miliyoni 11 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages