Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2022, nibwo uyu mugore yiciwe mu Gishanga gitandukanya Umurenge wa Rugarama n’uwa Kiziguro akaswe umutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Orora Jackson, yabwiye IGIHE, ko bakimenya aya makuru bahise bajyana umurambo wa nyakwigendera kwa muganga.
Yagize ati “Nibyo rwose yishwe akaswe umutwe. Byabaye mu gitondo kuko yajyaga ku kazi saa kumi n’imwe za mu gitondo ariko abamwishe ntibari bamenyekana.”
Yongeyeho ko iperereza ryatangiye ndetse rigomba guhera ku mugabo we anashimangira ko n’ubwo uyu mugore yapfiriye mu Murenge wa Kiziguro ayobora atari ho yari atuye ahubwo yabaga mu Murenge wa Rugarama.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!