Abasore babiri barashwe bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, bakurikiranyweho ubujura bukoreshejwe ikiboko, ariko bari bataraburanishwa. Icyaha bakurikiranyweho ni ukwambura ipikipiki umumotari kandi bagasiga bamukubise bakamuhindura intere.
Uko icyaha bashinjwaga cyakozwe
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Twahirwa Celestin, yavuze ko ku itariki ya 11 Werurwe 2015 mu masaha y’igicamunsihafi nimugoroba, mu Karere ka Gatsibo abasore babiri basabye umumotari kubatwara akabageza hafi ya Gatsibo Guest House, nk’uko yabisabwe na Eric Ndagijimana. Ubwo bahageraga, umumotari yasanze uwitwa Jean Luc Dusenge yamuteze.
Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko ari umugenzi Eric na Jean Luc bahise bafata wa mumotari baramukubita cyane baramuniga. Yagize ati "... baramuhwereza, batwara moto ye ... ariko kubw’amahirwe ntiyapfuye, yaje guhembuka arasindagira ajya gutanga ikirego kuri Polisi."
Polisi y’igihugu yatanze ubutumwa batangira gushakishwa ngo barebe ko iyo moto yafatwa . Ku bufatanye n’abaturage (Community Policing), aba bombi bafatiwe mu Karere ka Gicumbi. Nyuma yo gufatw abambuwe ya Moto bashyikirizwa Polisi, na yo ibagarura aho bakoreye icyaha mu Karere ka Gatsibo, bafungirwa kuri Sitasiyo ya Kabarore.
Byagenze bite ngo baraswe?
Nyuma yo gutabwa muri yombi bagafungwa, iperereza ryaratangiye, aba basore bombi Ndagijimana na Eric na Dusenge Jean Luc babwira abagenzacyaha ko aho batuye mu Bukomane (mu nzu bakodeshaga) hari ibindi bikoresho basanzwe bifashisha mu bujura bwabo.
Abapolisi barabajyanye babageza hafi y’aho bagombaga kubereka ibikoresho bifashisha, imodoka igihagarara bahita basimbguka, biruka mu byerekezo binyuranye, umwe anyuze ibumoso, undi anyuze iburyo. Umuvugizi wa Polisi yagize ati "Bari bapanze umugambi wo gutoroka, ... barirukanse abapolisi bahita babarasa barabakomeretsa, ariko babagejeje ku bitaro bagerayo bapfuye."
Bamenyaniye mu buroko mu Mujyi wa Kigali
CSP Clestin Twahirwa yavuze ko atari ubwa mbere aba basore bafatiwe mu bikorwa by’ubujura, kuko ngo bamenyaniye mu gihome aho bari bafungiye mu Mujyi wa Kigali. Mu gufungurwa bahisemo kujya gukomereza ibikorwa byabo mu Ntara, bakaba babiguyemo mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Uburasirazuba.
Buri wese asabwe kwirinda ibyatuma araswa
Mu butumwa yatanze, Umuvugizi wa Polisi yasabye abaturage kwirinda ibyatuma baraswa mu gihe bakurikiranyweho ibyaha; ati "Aba bombi bari kuzahanishwa igihano kiringaniye iyo bahamwa n’icyaha, nta n’impamvu yo gutotoka. Twakwibutsa abantu ko umuntu ukekwaho icyaha cyose yakurikiza inzira z’ubutabera, ntahitemo izo nzira zo gutoroka cyangwa kurwanya abarinzi, kuko bimuviramo ingaruka zikomeye zirimo n’urupfu..."
Ni ku nshuro ya gatanu mu gihe kitagera ku mwaka, abantu baraswa kumpamvu zo kugerageza gutoroka cyangwa kurwanya abashinzwe umutekano.
[email protected]
Twitter@intwarane



















TANGA IGITEKEREZO