00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abagera ku 140 bakatiwe n’inkiko batangiye gukora imirimo nsimburagifungo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 May 2025 saa 04:40
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangije imirimo nsimburagifungo ku bantu 140 bari bakoze ibyaha byoroheje bagakatirwa n’inkiko aho gufungwa bagashyirirwaho gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Abo bantu 140 bari gukora imirimo irimo guharura imihanda, gucukura imiferege n’indi mirimo, ikorwa iminsi itatu mu cyumweru.

Abayikora ni abakoze ibyaha byoroheje birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, urugomo n’ibindi byaha byoroheje bikunze gukorwa n’urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko iyo gahunda ari iyo koroshya igifungo hagamijwe gukomeza kubaka no kwigisha Abanyarwanda ububi bw’ibyaha.

Ati “Mu mwanya wo kujya muri gereza bagafungwa bagatandukanywa n’imiryango yabo, ahubwo batanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo bakanitekerezaho. Ni yo mpamvu Leta yacu yashyizeho igihano nsimburagifungo.’’

Meya Gasana yakomeje avuga ko abo bantu 140 babajyanye hirya no hino mu mirenge y’Akarere ka Gatsibo.

Yavuze ko bakora ku wa Mbere, kuwa Gatatu no ku wa Gatanu, bagakora amasaha atanu ku munsi, ubundi bagataha bagakomeza gukora indi mirimo no kwita ku miryango yabo.

Meya Gasana yibukije ko uwakatiwe gukora iyi mirimo ntayikore, inzego z’ibanze ziramukurikirana agafatwa agasubizwa muri gereza akarangiza igifungo yari yarakatiwe.

Uyu muyobozi yasabye abakatiwe icyo gihano nsimburagifungo kugikora bishimye bakamenya ko ari inyoroshyo Leta yabagiriye bakabaye bafunze.

Abagera ku 140 batangiye gukora imirimo nsimburagifungo hirya no hino mu Karere ka Gatsibo
Abari gukora imirimo nsimburagifungo hirya no hino mu Karere ka Gatsibo, bakora iminsi itatu mu cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages