00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umuturage yasenyewe inzu yari yarahawe icyangombwa cyo kuyubaka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 March 2014 saa 10:34
Yasuwe :

Mukafilipo Donatha utuye mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Nyamugari Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo yasenyewe inzu ku itegeko ryatanzwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsata nyamara yari yarahawe icyangombwa kimwemerera kubaka. Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa yine za mu gitondo (10:00am) nibwo abasore bakoresheje amapiki basenyera Mukafilipo, umubyeyi w’abana batanu na nyina washakiraga imibereho ya buri munsi mu gucuruza amakara. Iyo nzu isenywa ubuyobozi buhari.
Ubwo IGIHE (…)

Mukafilipo Donatha utuye mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Nyamugari Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo yasenyewe inzu ku itegeko ryatanzwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsata nyamara yari yarahawe icyangombwa kimwemerera kubaka.

Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa yine za mu gitondo (10:00am) nibwo abasore bakoresheje amapiki basenyera Mukafilipo, umubyeyi w’abana batanu na nyina washakiraga imibereho ya buri munsi mu gucuruza amakara. Iyo nzu isenywa ubuyobozi buhari.

Ubwo IGIHE yageraga aho Mukafilipo atuye, aba basore barimo basenya, twasanze abantu bashagaye aba basenyaga ari nako ubona bumiwe. Aba basore basenyaga barangajwe imbere n’umusore uzwi ku izina rya Gatuza bari bahagarariwe n’umwe mu bayobozi b’umurenge wa Gatsata bivugwa ko ari engenier w’uyu murenge.

Nyuma yo gukuraho inzugi, inzu yasenywe bakoresheje ariko ntibayishyira hasi yose, barangije barigendera.

Ubwo inzu ya Mukafilipo yari imaze gusenywa, IGIHE yagiranye ikiganiro na Mukafilipo tumubaza impamvu yo gushenyerwa ibintu bye birimo, ntabikuremo, avuga ko yatunguwe.

Yagize ati ‘Ntabwo nanze gukuramo ibintu byanjye ahubwo baje kunsenyera bantunguye nabasabye ko bareka nkakuramo ibintu byanjye baranyiyama.”

Iyi nzu yasenywe nyamara uyu muturage agaragaza ko yahawe icyangombwa cyo kuyubaka neza nyuma y’aho mbere yacururizaga muri shitingi.

Icyangombwa cyasinyweho n’Umuyobozi w’Umurenge wa Gatsata, Kabanda Joseph, anamutegeka ko agomba kuvugurura aho yacururizaga akubakisha nibura boroke sima.

Mukafilip yahise ajya kwaka inguzanyo ya miliyoni ebyiri muri banki yubakamo inzu yo gucururizamo amakara.

Yakomeje ubucuruzi bwe nta kibazo afitanye n’ubuyobozi uhereye ku mudugudu atuyemo kugera ku murenge.

Uko byagenze ajya gusenyerwa

Kuwa 22 Gashyantare Kabanda nibwo yaje asaba Mukafilipo icyangombwa yamuhaye cyo kuvugurura aho yacururizaga.

Yamuhaye fotokopi, undi ati “Ndashaka icyangombwa cy’umwimerere”, ariko umugore arakimwima.

Umuyobozi w’umurenge yategetse ko bakura inzugi ku nzu ya Mukafilipo zikajyanwa ku murenge, amubwira ko azazisubizwa ari uko azanye icyangombwa cy’umwimere yahawe n’Umurenge. Muri iki gitondo ngo nibwo yagiye kubona abona baje n’amapiki batangira gusenya.

Icyangombwa umuturage yari yarahawe cyo kubaka

Umuyobozi w’Umurenge ngo yaribeshye mu gusinya icyangombwa

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kabanda, abajijwe impamvu y’isenyerwa ry’uyu muturage, yagize ati “Nibyo koko uyu mugore yahawe icyangombwa ariko engenier we ukunda kujya ahakorerwa ibikorwa n’umuyobozi w’Akagari baranjijishije ntanga icyemezo cyo kuvugurura ubundi gitangwa n’Akarere.”

Kabanda yakomeje avuga ko abantu bakorana ari bo babateza ibibazo ati “Enjeniyeri yaranjijishije ni nayo mpamvu twamuhannye ngo ajyeyo bayisenye ahari.”

Kabanda twamubajije impamvu batateguje Mukafilipo ko bazamusenyera ngo yiteguye akuremo utuntu twe ati“ Twaramuteguje kuko ku itariki umunani nagiye kumusura musaba ko yakwisenyera hakiri kare ariko ntiyabikora.”

Kabandana avuga ko amaze kubona ko yibeshye ku cyemezo yatanze avuga ko yagiye kwirebera uyu mugore arabimutekerereza, ariko inzu yari yaramaze kuzura.

Uyu muyobozi avuga ko Enjeniyeri n’Umuyobozi w’Akagari ko ari bo bajya gusura aho uwaka icyangombwa ashaka kubaka, kuko ngo aba abizeye aragisinya.

Usibye uyu muturage wasenyewe, n’abaturanyi be b’abagore bariraga babona isenywa ry’iyi nzu.

Abakoreshwa mu gusenya ni bande?

IGIHE yaganiriye n’aba basore basanzwe bari kuri iki kiraka cyo gusenya inzu ya Mukafilipo bavuga ko bari bijejwe guhembwa ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda.

Umusore watubwiye ko yitwa Gatuza wakoreshejwe mu gusenya, yabwiye IGIHE ko nawe abikora mu kwishakira imibereho.

Yagize ati «Ntabwo nshobora gutinyuka kuyikubita ipiki ntahagarikiwe ariko iyo mpagarikiwe nta bwoba. Gusa nanjye iyo maze kuyishyira hasi barayampa kuko ni akazi gakomeye, uzi umuntu basenyeye inzu agahinda asigarana! Uziko aguciye urwaho yakurigasura.”

Gatuza yakomeje avuga ko amaze imyaka 25 avuye mu cyaro ati ‘ Navuye i Save nje gushaka amafaranga, nta mikino rero ku mafaranga n’iya mama bambwiye ngo nyisenye nayisenya. Gusa nanjye bigera aho bikambabaza uzi ko abantu baba babona n’umuntu namwica! Ariko Umurenge urankunda kuri aka kazi jyewe Gatuza nkakoze imyaka itatu.”

Inzu ya Mukafilipo yasenywe ibintu bye birimo
Mukafilipo yereka Umunyamakuru n'ikiniga isenyerwa rye
Abasore batatu batashye n'amapiki bakoresheje mu gusenya
Abaturanyi ba Mukafilipo bumiwe bareba isenywa ry'iyo nzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages