Abantu benshi bakomeje kwibaza ku mpinduka ziri mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bamwe batekereza ko kwibuka bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu, abandi bakanavuga ko komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside izavaho. Kumenya amakuru y’imvaho, IGIHE twagiranye ikiganiro cyihariye na Jean De Dieu Mucyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, mbere na mbere abanza guhakana ayo makuru, avuga ko ari bantu babyumva nabi.
Mucyo asobanura ko ibikorwa byo kwibuka bizajya bikorwa mu buryo busanzwe, ikizahinduka ari imihango yaberaga kuri Stade Amahoro aho umukuru w’igihugu anageza ubutumwa ku banyarwanda mu buryo bw’imbona nkubone. Yagize ati “Icyahindutseho ni uko twese tuzajya twibukira mu midugudu, noneho nyuma y’imyaka itanu ni bwo tuzajya dusubira kuri sitade cyangwa tugahurira ahandi hantu hagenwe.”
Mucyo avuga ko gahunda zo kwibuka yaba mu bigo, abantu ku giti cyabo bizakomeza nk’ibisanzwe kandi bikabera mu midugudu. ku bizahinduka aravuga ati “Ubwo ni ukuvuga ko ku ncuro ya 20 tuzahurira kuri sitade, ariko bivuze ko tuzongera guhurira muri sitade ku ncuro ya 25, ubukurikiyeho ku ncuro ya 30 gutyo gutyo.”
Mucyo avuga izo mpinduka zemejwe n’Inama y’Abaminisiti yo ku wa Gatatu tariki ya 6 Gashyantare 2013, aho itangazo ryayo ryavuga riti “ Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imihango yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 igeze; iyo mihango izaba tariki ya 07/04/2013 mu midugudu yose y’Igihugu. Kuri uwo munsi hazaba umuhango wo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside ku rwibutso rwa Gisozi. Nyuma y’uwo muhango, abaturage bazakurikiranira mu midugudu ubutumwa bw’uwo munsi.”
Abajijwe inkomoko y’icyo gitekerezo n’akamaro kacyo, Mucyo yavuze ko ari mu rwego rwo kwegeraza ibikorwa byose abaturage, mu midugudu ati “Ibikorwa byose usibye no kwibuka biragenda byegera abatutage mu midugudu. Kwibuka habamo ibintu bisa nka bitatu ; haba umuhango wo kwibuka, gutanga ibiganiro bizamo n’ubuhamya ariko haba n’igice gisoza cyo gufasha. Aho abantu bafasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, kugira ngo ibyo bibe neza ni uko bikorerwa mu midugudu kuko baba banaziranye neza.”
Abajijwe niba icyo cyemezo cyarafashwe habajijwe izindi nzego nka IBUKA umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG n’izindi, Mucyo yavuze ko izo mpinduka zaganiriweho n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kwibuka, IBUKA, AVEGA, FARG na Minisiteri y’Umuco na Siporo yaragize ati “Twabiganiriyeho na bose, yaba ari IBUKA n’izo zindi kandi barabishimye”
Mucyo yasoje yamagana abantu bumva ibintu nabi, ndetse badakurikirana amakuru yose batamenya aho igihugu kigeze, yanavuze ko hari abibeshya ko urwego rwa CNLG rwaba rugiye kuvaho, avuga ko ntaho bihuriye.
Kugeza ubu nta tegeko rigenga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rihari, ariko hari umushinga w’itegeko rizagenga kwibuka.



















TANGA IGITEKEREZO