Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Kanombe/EFOTEC cyahaye inkunga y’ibiribwa ifite agaciro ka miliyoni eshatu ku ngo 50 z’abapfakazi ba Jenoside baherereye mu kagali ka Kamashashi mu murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro.
Inkunga yakusanyijwe yarimo umuceri, isukari, amasabune, n’amavuta yo guteka. Icyo gitekerezo kikaba cyaraturutse ku banyeshuri ubwabo cyo gufasha abatishoboye ndetse n’inshike za Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Umuyobozi wa EFOTEC, Tumukunde Monica Leonard, yatangaje ko igitekerezo abanyeshuri ayobora bagize cyerekena ko urwo rubyiruko rw’abanyeshuri rubabajwe cyane n’ingaruka zikomeye zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, bagafasha abahuye nazo.
Yagize ati “Aba bana bakuye igitekerezo ku kuba bumva uburemere bw’ingaruka za Jenoside. Burya kwiga imibare na siyansi nta cyo byabamarira badakunze igihugu cyabo.”
Umwe mu banyeshuri, akaba n’ umuyobozi w’ Umuryango w’abanyeshyuri bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) muri icyo kigo yatangaje ko abanyeshuri bakoze iki gikorwa mu kwerekana ko nk’urubyiruko rw’ubu rufite intego yo kubaka igihugu.
Nyuma yo gufasha hakomeje igikorwa cyo kwibuka abari abanyeshuri ndetse n’abarimu bapfuye mu gihe cya Jenoside.
Umuyobozi w’ikigo Tumukunde yavuze ko abanyeshuri baguye muri iki kigo ari benshi ariko kugeza ubu abamaze kumenyekana no gushyingurwa ni 8 gusa, barimo abarimu batanu n’abanyeshuri 3.
Avuga ko mu banyeshuri bigaga muri iki bahigwagwa muri Jenoside nta n’umwe warokotse kuko ikigo cyari cyegeranye n’icya gisirikare, ati “Abanyeshuri bigagamo ntibari kubona aho gucikira.”



















TANGA IGITEKEREZO