Imirimo yo kukivugurura iragana ku musozo, ku buryo kizakira iri torero ku itariki 1 Nyakanga, 2025, gifite ibikoresho byiza kurushaho kandi gisa neza.
Ibice byose by’ingenzi by’iki kigo biri kuvugururwa ndetse ibya mbere byararangiye, aho bitegereje kwakira intore y’iki cyiciro.
Umuyobozi ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Marie Alice Kayumba Uwera, yatangaje ko iyi mirimo yo kuvugurura iki kigo ntacyo izahindura kuri gahunda yari isanzwe ihari.
Uyu muyobozi yahamirije IGIHE ko imirimo iri gukorwa ari ijyanye n’amasuku kandi ko itazagira icyo ibangamira kuri gahunda yari iteganyijwe yo kwakira abazitabira itorero uyu mwaka.
Ati “Ntabwo tuvugurura twagura kugira ngo twongere ikigo, urebye imirimo turi gukora ni iy’amasuku kandi biteganyijwe ko izarangirana n’icyumweru gitaha.”
Batangaje ko imirimo yo kuvugurura ikigo iba mu byiciro kandi igikomeje ariko ntacyo izahindura kuko ibyo bari gukora ubu ari amasuku. Iyi mirimo izarangira muri iki cyumweru, aho bemeje ko gahunda yo kwakira abazitabira itorero ikomeje ndetse iry’uyu mwaka biteganyijwe ko rizatangira tariki 1 Nyakanga 2025.
Ikigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, hakaba hatorezwamo abantu b’ingeri zitandukanye barimo urubyiruko, abakozi n’abayobozi bo mu bigo bya leta n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!