00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukabalisa yasabye Afurika ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa, Donatille, yahamije ko Afurika ufite ubushobozi bwose bwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye abatuye Isi muri rusange n’uyu mugabane by’umwihariko mu gihe ibihugu biwugize byarangwa n’ubufatanye.

Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ya 12 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (APF), Akarere ka Afurika ibera mu Rwanda.

Ni inama iza kuganirirwamo ibijyanye n’ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika byaba ibishingiye ku mibereho y’abaturage, politiki, ibibazo bya Mali, Isoko Rusange ry’ibihugu bya Afurika n’uko ubuzima bw’Abanyafurika buhagaze by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Usibye kuganira ku miterere y’ibi bibazo haranarebwa n’uruhare abayitabiriye bagira kugira ngo Afurika ibashe kubisohokamo biganisha ku buzima bwiza bw’abayituye.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite akaba na we uhagarariye APF, Akarere k’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, yavuze ko nubwo Isi yahuye n’ibihe bikomeye kubera icyorezo CoviD-19, cyagize ingaruka ku buzima bw’abantu n’ubukungu bwabo, Afurika ifite imbaraga zo guhangana na zo.

Yashimangiye ko ibi byagerwaho ari uko habayeho ubufatanye bw’abawugize, gusangira amakuru n’ubunararibonye yongeraho ko APF ifite umukoro wo gukorana ingufu no kumvikanaisha ijwi ku bibazo umugabane uhanganye na byo kugira ngo iterambere abaturage bakeneye ribashe kugerwaho.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, umwe mu bagize biro ya APF, Faustin Boukoubi, yatangaje ko iyi nama ibaye mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, cyatumye habaho impinduka zikomeye zakomye mu nkokora imikorere mu nzego zose, bafite uruhare mu gutuma ubuzima bwongera kuba bwiza.

Ati “Dufite uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage, ubufatanye buzadufasha ku kugeza ibihugu byacu aheza.”

Inama ya 11 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Akarere ka Afurika, yabereye Ouagadougou muri Burkina Faso mu 2019, u Rwanda rukaba ruyakiriye ku nshuro yayo ya 12. Biteganyijwe ko izasozwa ku wa 27 Gicurasi 2021.

Inama y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu by’Afurika bikoresha Igifaransa ni urwego rugizwe n’Abaperezida 28 b’Inteko Zishinga Amategeko rukaba rushinzwe kujya inama no kungurana ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo Akarere k’Afurika kiyemeje.

Igice cy’Afurika kigizwe n’abagize Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu by’Afurika nacyo kirimo ibice bitandukanye bindi birimo Afurika y’Uburengerazuba, Afurika yo hagati, Afurika y’Amajyaruguru ndetse n’Afurika y’Uburasirazuba n’Uburasirazuba bushyira amajyepfo.

Igira uruhare mu guteza imbere amahame ya demokarasi, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango. Hari kandi ibijyanye no kwimakaza imikoreshereze y’Igifaransa no guteza imbere urunyurane rw’imico itandukanye ikaba kandi urubuga rwo guhanahana ibitekerezo, ibyifuzo mo guhererekanya amakuru ku bintu byose bifitiye inyungu abanyamuryango bayo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite akaba na we uhagarariye APF, Akarere k’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, afungura inama ku mugaragaro
Inama ya 12 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (APF), Akarere ka Afurika iteraniye mu Rwanda
Igice cy’Afurika kigizwe n’abagize Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu by’Afurika nacyo kirimo ibice bitandukanye
Abitabiriye iyi nama bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo kuyifungura ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .