Abakozi bakorera mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK) bafite ibibazo by’ingutu batewe n’igabanuka ry’amafaranga bahabwa ku kwezi ryabayeho nta nteguza, Iki kibazo kikaba cyatangiye kugira ingaruka kuri serivisi zihatangirwa.
Abaganga bavuga ko mu buryo batazi kandi batigeze basobanurirwa, bagiye kubona bakabona amafaranga bari basanzwe bahabwa yagabanutse ku buryo butakwihanganirwa.
Umwe muri abo baganga uri ku rwego rwa A1 yatangarije IGIHE ati “Njye nagiye kureba nsanga ku mafaranga nari nsanzwe mpembwa bagabanyijeho ibihumbi 70 yose!”
Ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUK buvuga ko izo mpinduka buzizi kandi bwazimenyesheje abaganga, ariko umuyobozi wa CHUK Dr Theodole Hategekimana akavuga ko cyabaye icyemezo kitashmishije ku baganga nubwo ari icyemezo cya MInisiteri.
Dr Hategekimana asobanura impamvu y’izo mpinduka yagize ati “Habayeho uburyo bushya bwo gukora itangwa ry’agahimbazamusyi.”
Ikibazo uko giteye
Ubusanzwe abaganga bakora muri CHUK bavuga ko bakora amasaha y’ikirenga ku buryo n’ukwezi kwabo bahemberwa kuba kugizwe n’iminsi 47, ku buryo bo basanga nta faranga na rimwe ryagombaga kubavaho.
Mu kwezi kwa Werurwe na Mata 2013, izi mpinduka mu mishara zabanjirije ku bakozi bari ku rwego rwa A2 aho babagabanyijeho amafaranga y’u Rwanda agera kuri 26,000.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, umwe mu baganga ba CHUK uri ku rwego rwa A1 yadutangarije ko ku mafaranga yari asanzwe ahembwa yasanze baramukuyeho 70,000.
Andi makuru yemeza ko bitewe n’urwego umuganga ariho, harimo n’abakuweho amafaranga agera ku 100,000.
Nubwo umuyobozi w’ibitaro bya CHUK nawe yemeza ko icyo cyemezo cyitanyuze abanganga, hari bamwe mu baganga batangarije IGIHE ko amafaranga yabo yo atakozweho na gato, ariko icyo kibazo bari kucyumvana bagenzi babo.
Ingaruka bifite ku baganga n’abarwayi
Abaganga bavuga ko izi mpinduka zabatunguye bikomeye, kuko bijya gukorwa nta nama yabaye ibivugaho, ahubwo inama yabaye nyuma bababwira ko ari imyanzuro yafashwe na Minisiteri y’Ubuzima.
Ibi byababaje abaganga kuko abaganiriye na IGIHE umwe yagize ati “Batubwiye ko imishahara yagabanutse kandi nta kindi tugomba kubaza.”
Iri gabanuka ry’amafaranga ku baganga ba CHUK bavuga ko bizabagiraho ingaruka no ku miryango yabo. Kuko hari abasanzwe biga muri za kaminuza, abandi bafite inguzanyo za banki, gukodesha amazu no gutunga imiryango (aha harimo no kurihira abana amashuri).
Ku barwayi bagana ibitaro bya CHUK abaganga ubwabo bemeza ko nta kabuza nabo bazahura n’ingaruka, kuko bamwe batangiye gushakisha akazi mu bindi bigo, ndetse abandi bari kwinubira akazi.
Ubwo IGIHE twageraga mu bitaro bya CHUK mu masaha ya mbere ya saa sita, abaganga mu dutsiko baganiraga ku igabanuka ry’imishahara yabo ku buryo hari aho wasangaga abarwayi bari ku murongo bategereje umuganga ubakira.
Nubwo umuyobozi wa CHUK Dr Hategekimana avuga ko igabanuka ry’amafaranga ntaho rihuriye no gutanga serivisi ku barwayi, ndetse n’umuganga wafatwa atita ku murwayi uko bikwiye yabihanirwa, umunyamakuru wa IGIHE wageze mu bitaro avuga ko ingaruka zatangiye kugera ku barwayi kuko serivisi ziri kugenda gahoro.
Kuri iki kibazo twavuganye n’inzego zitandukanye, Tito Kanyankore ushinzwe imishahara y’abakozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo avuga ko icyo kibazo batakizi, ahubwo cyabazwa Minisiteri y’Ubuzima.
Dr Uzziel Ndagijimana, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima atubwira ko ari mu nama ariko twabaza umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, ntiyabona uko ahita agisobanura neza



















TANGA IGITEKEREZO