00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charly na Nina bagiye gutaramira muri Uganda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 March 2022 saa 10:23
Yasuwe :

Charly na Nina batumiwe mu gitaramo cya ’Comedy Store’ gitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda.

Muri iki gitaramo kizabera i Kampala ku wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 by’Amashiringi akoreshwa muri Uganda mu myanya isanzwe, ibihumbi 50 by’Amashingiri mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 400 by’Amashiringi ku bashaka kwicara ku meza.

Ibitaramo bya Comedy Store bitegurwa na Alex Muhangi bikunze gutumirwamo abahanzi bo muri Uganda no hanze yayo, gusa si kenshi bikunze gutumirwamo abahanzi bo mu Rwanda.

Charly na Nina bagiye gutaramira muri Uganda nyuma y’iminsi mike basohoye indirimbo yabo nshya ’Lavender’ iri mu zikunzwe muri Uganda.

Ni igitaramo cya kabiri gikomeye aba bahanzi bagiye gukora nyuma gusubukura umuziki bari bamaze imyaka ibiri badakora, aho baherukaga gutaramira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Amani Festival.

Charly na Nina ni itsinda rikunzwe mu Rwanda no mu Karere, aho bakoze indirimbo zabiciye nka Indoor, Owooma, Try me, I do bakoranye na Bebe Cool n’izindi nyinshi.

Charly na Nina batumiwe mu gitaramo cy'umunyarwenya Alex Muhangi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages