Antoine Cardinal Kambanda yari muri Canada kuva ku wa 12-16 Nzeri 2025. Yari mu butumwa bwa Vatican muri Amerika y’Amajyaruguru.
Antoine Cardinal Kambanda yagiye i Washington DC akomereza i Ottawa Abanyarwanda barenga 1000 bo mu mijyi ya Ottawa na Montreal bitabira misa yari ayoboye.
Byatumye abana 37 bahabwa amasakaramentu arimo irya Batisimu, iry’Ukarisitiya n’iry’Ugukomezwa.
Mu nyigisho Antoine Cardinal Kambanda yatanze harimo kubaka umuryango ukomeye ugendera ku mahame ya gikiristu kandi ugendera ku ndangagaciro za Kinyarwanda, asaba Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kunga ubumwe.
Nyuma ya misa Abanyarwanda bakiriye Antoine Cardinal Kambanda mu busabane.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada Prosper Higiro ndetse na Perezida wa diaspora y’Abanyarwanda batuye muri Canada, Alain Patrick Ndengera baganirije Abanyarwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, yasabye abaitabiriye misa gukomeza umuco w’ubumwe no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Hashimiwe cyane Padiri Callixte Kabalisa uyobora imwe muri paruwasi ya Ottawa wateguye igikorwa cyose. Hashimiwe n’abapadiri b’Abanyarwanda batuye muri Canada bakomeje gufasha abakiristu mu kwemera kwabo ndetse bakanasoma misa mu Kinyarwanda.
Abanyarwanda bose basabye Antoine Cardinal Kambana kandi banamusabye ko yazasubirayo vuba afite umwanya agasura Canada mu buryo butomoye.
Abanyarwanda baba muri mijyi ya Ottawa, Gatineau, na Montreal bagaragaje uburyo batewe ishema n’umuco wabo, ndetse bagaragaza ko bazakomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!