Nyuma y’aho Ishuri ry’ubumenyi ryo mu Byimana (Ecole des Sciences de Byimana), mu kuwa 23 Mata 2013, inzu abanyeshuri bararamo yibasiwe n’inkongi y’umuriro, ibikoresho bigakongoka, inkongi y’umuriro yongeye kwibasira indi nzu abanyeshuri babagamo izimywa hangiritse ibikoresho bitandukanye byari biyirimo birimo ibitanda matola n’amavarisi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango iryo shuri riherereyemo yavuze ko inzu aba banyeshuri babagamo yahiye kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2013 mu saa moya n’igice zishyira saa mbili z’umugoroba.
Mbabazi yavuze ko hari ibikoresho bitandukanye byahiriyemo birimo ibitanda, matola n’amavarisi y’abanyeshuri. Nta munyeshuri uwo muriro wasanzemo bari mu byumba by’amashuri basubiramo amasomo.
Ku bufatanye bwa Polisi, ingabo z’igihugu n’abaturage ngo babashije kuzimya iyi nyubako nubwo yari yangiritse ku buryo bukomeye.
Uyu muyobozi yakomeje agira ati “ Inzu yahiye ariko ntituramenya icyayitwitse nubwo turimo kureba ikibiteye yari inzu yaragamo abanyeshuri bagera ku ijana.”
Bamwe mu bari aho iyi mpanuka yabereye bavuze ko uretse iyi nzu aba banyeshuri bararagamo hahiye n’igice cy’inzu batekeragamo ndetse n’inzu isengerwamo (chapelle) nayo ngo ikaba yahiyeho igipande.
Abari aho baguye mu kantu kuko ahahiye ari ahari himukiye abanyeshuri bari bamaze igihe bagarutse ku ishuri nyuma yo gutaha ubwo inzu bararagamo yashyaga bagitangira igihembwe. Abanyeshuri bari barazanyemo ibikoresho bishya none nabyo birahiye.
Ubwo iryo shuri riheruka kwibasirwa n’inkongi: http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byimana-abanyeshuli-basubijwe
Ifoto yo hejuru: Ubwo hashyaga mu gihe cyashize



















TANGA IGITEKEREZO