Aya makuru yashyizwe n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, Fars, ku wa 12 Nyakanga 2025, aho cyatangaje ko ubwo habaga inama yahuzaga abayobozi bakomeye muri Iran yiga ku mutekano w’iki gihugu, aribwo Israel yagabye ibi bitero bikomeye mu burengerazuba bwa Tehran.
Ku wa 16 Kamena, ni bwo Israel yagabye ibyo bitero bikomeye birimo ibisasu bitandatu mu nyubako iri mu butaka yari yabereyemo inama yigaga ku mutekano wa Iran aho yari yahuje Pezeshkian n’abandi bayobozi bakuru b’iki gihugu.
Icyo gitero cyangije byinshi harimo n’ibura ry’umuriro, ibyatumye abari bitabiriye iyo nama bahunga aribyo byaje kuviramo Pezeshkian avunika akaguru ubwo yageragezaga guhunga aharashwe na Israel
Fars yagaragaje ko iki gitero Israel yagabye kimeze kimwe nk’icyo iheruka gukora muri Nzeri 2024 mu mujyi wa Beirut wo muri Liban, cyahitanye umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah, Hassan Nasrallah.
Ku wa 24 Kamena, nibwo Leta ya Iran n’iya Israel byemeye guhagarika intambara yari imaze iminsi 12 birasanaho ubudahagarara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!